Umuyobozi ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko uyu muryango witeguye kurengera Finlande na Suede mu gihe byaterwa n’u Burusiya, nubwo bitegereje kwinjira muri NATO.
Ku wa kabiri, Josep Borrell yishimiye icyemezo cya nyuma cy’ibihugu byombi by’amajyaruguru cyo gusaba kuba abanyamuryango ba NATO mu nama y’abaminisitiri b’ingabo zo mu Burayi i Buruseli.
Abajijwe niba ingingo ya 42.7 y’amasezerano y’Ubumwe bw’u Burayi yakwitabazwa mu gihe hagabwa ibitero kuri Finlande na Suede, Borrell yatanze ibisobanuro.
Ati “Niba igihugu kigabweho igitero ku butaka bwacyo, niba hari igitero cya gisirikare cyibasiye igihugu kigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iki gihugu gishobora gusaba abandi kugifasha. Abandi na bo bagomba kubikora bakoresheje uburyo bwabo bwose… ”
Ingingo ya 42.7 y’amasezerano ya Lisbon agenga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ingingo yiswe ubufatanye, ivuga ko niba igihugu kigize uyu muryango gitewe ku butaka bwacyo, abandi banyamuryango bafite “inshingano zo gutabara no gufasha mu buryo bwose mu mbaraga zabo”.
U Bwongereza bwanijeje umutekano abashobora kuba abanyamuryango bashya ba NATO mu cyumweru gishize.
Ariko ni iki u Burusiya bwakwirengera buteye ibi bihugu byombi ?
Kuri Fabrice Pothier umusesenguzi wa politiki muri Rasmussen Global, ngo Putin ntabyitayeho cyane, kuri ubu.
Pothier yatangarije Euronews ati: ” Ikigaragara ni uko Moscou yafashe ingamba zoroheje kuri icyo kintu. Ndashaka kuvuga, biragaragara ko bavuze ko batabyishimiye.”
“Bari bakangishije gufata ingamba za gisirikare, ariko icy’ingenzi ni uko bemeye icyemezo cya politiki. Icyo batazemera, kandi ndatekereza ko Putin agerageza guca umurongo utukura hano, ni ubushobozi ubwo ari bwo bwose bwa NATO bwo kohereza ingabo ku butaka bwabo”.


