Umuhanzi Bobby Brown wigeze kuba umugabo wa Whitney Houston yahishuye ukuntu afite imyaka 10 umupadiri Gaturika yigeze kugerageza kumusambanya, kandi ngo ihungabana yagize ryaba ari imwe mu mpamvu zamushoye mu gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi.
Uyu muhanzi w’injyana ya R&B w’Umunyamerika kuri ubu ufite imyaka 53 wemeza ko atarakora ku kiyobyabwenge kuva mu myaka 20 ishize , yari yaroherejwe kurererwa mu kigo cy’abihaye Imana na serivisi zishinzwe imibereho myiza afite imyaka 10 nyuma yo kubona nyina akubitwa akanafungwa na polisi.
Mu kiganiro yahaye People kuri uyu wa Kabiri Bobby yagize ati “Ntabwo hari ahantu hashimishije cyane ku mwana. Umwe mu ba padiri yagerageje kumpohotera.
Yagerageje gufata ku myanya yanjye y’ibanga…icyo gihe, nari umwana w’umuhungu muto. Ntabwo narinzi aho iby’imibonano mpuzabitsina bigarukira. Nari nzi gusa ko ntakunda ko bankoraho. Ibintu bimwe biragoye kubyibagirwa. Nari narabihishe mu ndiba ya roho yanjye ku buryo ntatekerezaga kubivugaho,”
Yakomeje agira ati “ Ariko kubivuga mu by’ukuri byamfashije kurenga ibindi bintu byinshi byanteshaga umutwe, by’umwihariko ibyo. Ni ukuri byarampungabanyije nkiri umwana. Nk’umuntu mukuru kandi, ndatekereza ko igice kimwe ari yo mpamvu nakoze ibindi bintu, ibiyobyabwenge, inzoga, nitwaye nabi. Ariko gushobora kubivuga no kubimenyekanisha birafasha cyane.”
Kuri ubu Brown ashaka kubera urugero rwiza abana be batatu; umuhungu Cassius w’imyaka 13, umukobwa Bodhi w’imyaka 6 na Hendrix w’imyaka 5, yabyaranye n’uwari manager we Alicia Etheredge-Brown wabaye umugore we wa kabiri .


