Se wa Messi yagize icyo avuga kubivugwa ko umuhungu we yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Beckham

Sangiza iyi nkuru

Jorge Messi uhagarariye Lionel Messi ndetse akanaba se umubyara, yahakanye amakuru avuga ko uyu muhungu we yamaze kumvikana n’ikipe ya Inter Miami ya David Beckham ndetse akabasha kuyiguramo imigabane mu gihe amasezerano afite muri PSG azaba arangiye umwaka utaha.

Messi umaze gutsinda ibitego 11 mu mikno 33 mu ikipe ya PSG, ahazaza he hakomeje kuvugwaho byinshi, gusa se umubyara we akaba n’uhagarayiye inyungu ze yahakanye amakuru ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Inter Miami ibarizwa muri MLS kuyerekezamo ndetse akazanayiguramo imigabane ingana na 35%.

Ikinyamakuru Le Parisien nk’uko cyabitangaje, se wa Messi yavuze ko amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Inter Miami atari yo.

Ati: “Leo Messi ntabwo arafata umwanzuro ku hazaza he, niba Leo Messi yarabonanye na David Beckham mu masaha macye ashize, ni uko PSG iri i Doha aho uyu wahoze ari umukinnyi w’umwongereza ukina hagati ari.”

Messi yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri PSG umwaka ushize, nyuma y’igihe kirekire akinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yagiriyemo ibihe byiza.

Iyi Barça yayanditsemo amateka akomeye, aho yabashiije gutwara ibikombe byinshi bitandukanye ari kumwe niyi kipe, anabasha no kuyitsindira ibiteg 672 mu mikino 778, ibimugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose b’umupira w’amaguru ku Is.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *