Urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya, SVR, rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) guhuriza hamwe ibyihebe by’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ngo bijye kurwanira Ukraine mu ntambara igiye kumara amezi atatu.
Uru rwego, nk’uko ikinyamakuru RT cya Leta y’u Burusiya cyabitangaje, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, rwahamije ko USA iri gukoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo igere ku migambi ifite kuri Ukraine.
Rwagize ruti: “US iri guhuriza hamwe n’abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga, irimo Islamic State yaciwe mu Burusiya, nk’abacancuro bajya muri Ukraine.”
SVR isobanura ko ifite amakuru y’uko ibirindiro by’ingabo za USA muri Syria byitwa al-Tanf, hafi y’umupaka wa Jordan na Iraq, y’uko byahindutse indiri y’ibyihebe, aho abarwanyi bagera kuri 500 ba ISIS n’abandi bagendera ku matwara akomeye ngo batorezwa.
Uru rwego ruvuga ko mu kwezi gushize, abarwanyi 60 ba ISIS bari bafungiwe muri gereza irindwa n’umutwe w’aba Kurds wo muri Syria, boherejwe muri al-Tanf, iti: “Mu mugambi wo kubohereza ku butaka bwa Ukraine.”
Muri ibi birindiro, ngo aba barwanyi batozwa ku buryo bwo kurasa ibifaru, ubutasi, kurasa indege zitagira abapilote, itumanaho rigezweho no guhoresha ibikoresho bikora ubugenzuzi.
USA isanzwe yemeza ko nta basirikare bayo bari muri Ukraine, ntacyo iratangaza kuri iki kirego cy’ubutasi bw’u Burusiya.


