Urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad, ni rumwe mu nzego z’ubutasi zitinyitse ku Isi kubera ubutumwa bukomeye rwagiye rushyira mu bikorwa neza burimo ubwo guhorera Abanya-Israel bishwe kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi kugera mu bagiye bicirwa mu bitero by’iterabwoba, tukaba tugiye kurebera hamwe bimwe mu bikorwa bizwi byakozwe na Mossad mu myaka yashize nk’uko tubikesha The Jerusalem Post.
1. Ifatwa, iburanishwa n’imankwa ry’Umu-Nazi Adolf Eichmann -1960-1962
Nubwo yishwe nyuma yo gushimutwa no kuburanishwa akicwa amanitswe, operation ya Adolf Echmann iri kuri uru rutonde.
Adolf Eichmann yayoboye igisubizo cya nyuma cya Hitler cyatumye hicwa Abayahudi miliyoni esheshatu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi. Nubwo yabanje gufatwa n’ingabo zunze ubumwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, yaratorotse amaherezo ahungira muri Argentine.

Umwe mu barokotse iyi jenoside yakorewe Abayahudi wari muri Argentine yaje kurya urwara Mossad ayibwira ko Eichmann yaba yarimukiye muri Argentine akoresha amazina ya Ricardo Klement.
Abakomando ba Mossad babarirwa mu icumi bagize uruhare mu kumukurikiranira hafi no kumufata. Amafoto ya Klement yagereranyijwe n’aya Eichmann bashakisha ihuriro basanga bahuriye ku matwi.
Abakozi ba Mossad bamucakiye atashye avuye ku kazi bamwinjiza mu modoka baramushimuta. Basuzumye umubiri we basangaho inkovu bari biteze kumusangaho yari azwiho.
Yahaswe ibibazo kenshi atanga amazina atari aye, ariko amaherezo yemera ko ari Eichmann maze asaba ikirahure cy’umuvinyu (wine).
Icyakurikiyeho ni ukumwuriza indege ajyanwa muri Israel mu ndege ya El Al yari yajyanye i Buenos Aires muri Argentine itsinda ry’intumwa za Israel mu rwego rwo kujijisha. Eichmann yambitswe impuzankano y’abakozi bo muri iyi ndege atambutswa nk’umukozi w’iyi kompanyi warwaye.
Yaje gucibwa urubanza muri Israel ndetse yicwa amanitswe mu 1962.
2. Guhora ubwicanyi bwakorewe abakinnyi b’imikino ngoraramubiri bo muri Israel biciwe i Munich mu 1972
Ku itariki ya 5 Nzeri 1972, mu gihe abakinnyi b’imikino ngoraramubiri bo muri Israel bari baryamye aho bari bateguriwe ubwo bari bitabiriye Imikino Olimpike I Munich, batewe n’abakomando 8 ba OLP (Organisation de Libération de la Palestine) nabo bari bigize nk’abakinnyi bahishe intwaro mu bikapu byabo.
Bageze aho Abanya-Israel barara bicamo 11 muri bo n’umupolisi w’Umudage. Israel na Mossad ntabwo bahindukije irindi tama ngo barikubite urushyi nk’uko Yesu Kristo yabibigishije, ahubwo bahise bakora urutonde rw’abantu bagomba kuryozwa ubwo bwicanyi.
Nyuma hakurikiyeho ubwicanyi bwa hato na hato hirya no hino mu Burayi bwakorewe abantu bo mu gatsiko kiyise Black September ko muri OLP bakoze ubwicanyi bw’i Munich.

Ku itariki ya 16 Ukwakira 1972, abakozi babiri ba Mossad barashe inshuro zisaga 10 uwari uhagarariye OLP mu Butaliyani, Abdel Wael Zwaiter, bamusanze iwe i Roma.
Iyi yari intangiriro yo kwihorera ku bantu basaga 10 bagize uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu bwicanyi bwabereye i Munich.
Abandi bantu bari ku rutonde n’abandi muri OLP bakomeje kwibasirwa. Ku itariki ya 9 Nzeri 1973, Mossad ifatanyije n’Igisirikare cya Israel bafatanyije muri ‘operation’ yakorewe i Beirut aho bageze ku nkombe za Liban bakoresheje amato.
Bafashe Mohammad Yusuf al-Najjar (Abu Yusuf), wari umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi rwa Fatah, Kamal Adwan, wayoboye ibikorwa bya OLP muri Israel, na Kamal Nassir, wari umuvugizi wa OLP. Ehud Barak waje kuba Minisitiri w’Intebe niwe wayoboye operation.
Hari ibindi bikorwa byo guhora byatangijwe mu 1979, ndetse bamwe bavuga no muri za 90.
3. Iyangizwa ry’imashini itunganya ingufu za kirimbuzi muri Syria – 2006-2007

Nyuma y’imyaka y’impaka z’ubutasi bwa Mossad n’ubw’igisirikare cya Israel ku kumenya niba Syria yaba ifite rwihishwa gahunda yo gutunganya ingufu za kirimbuzi, inzego z’ubutasi amaherezo bivugwa ko zaje kumenya amakuru yatumye hafatwa icyemezo kuri iki kibazo.
Mu Kuboza 2006, umwe mu bayobozi bakuru muri Syria, Ibrahim Othman, wari ukuriye Komisiyo ya Syria ishinzwe ingufu za kirimbuzi, yageze muri umwe mu mijyi y’i Burayi, Vienna, muri Autrichia, akoresheje amazina y’amahimbano.
Ibyakurikiyeho nyuma, yaba Israel cyangwa Mossad ntawahakanye cyangwa ngo yemere ko afite aho ahuriye nabyo.
Bivugwa ko itsinda ry’abakozi ba Mossad, ryagabanyijwemo andi matsinda ngo akore ubugenzuzi ku kibuga cy’indege na hotel, bashyire utwuma dukurura amajwi mu cyumba cye ngo babone amakuru bari bakeneye ndetse banamwice, ryoherejwe.
Ubwo Ibrahim yari arimo guhaha, itsinda rimwe ryinjiye mu cyumba cye cya hotel rigera kuri laptop ye ngo itari inarinzwe bihambaye. Impuguke mu kwinjira muri mudasobwa itabiherewe uburengenzira (hacker) yashyize muri iyi laptop software yatumye Mossad ikurikiranira hafi ibyo akorera kuri mudasobwa, babona amakuru agaragaza ibishushanyo n’amafoto amagana y’ahatunganyirizwa ingufu za kirimbuzi muri Syria mu bihe bitandukanye kuva ku iyubakwa ryaho n’andi makuru arebana naho.
Imwe mu mafoto yabonwe muri iyi mudasobwa yerekanye umwe mu bayobozi mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi wo muri Koreya ya Ruguru, Chon Chibu, ahura na Othman.
Hakurikijwe amakuru yatangajwe na David Makovsky wa New Yorker n’andi makuru, itsinda rigizwe n’abakozi ba Mossad n’abasirikare badasanzwe ba Israel bacengeye muri Syria batwara ‘sample’ y’itaka n’ibindi bimenyetso bifatika aho hantu hatunganyirizwaga ingufu za kirimbuzi.
Amakuru yakusanyijwe na Mossad n’ubutasi bw’igisirikare cya Israel yaje gutuma hagabwa igitero cy’indege cyasenye aha hantu ku itariki ya 6 Nzeri 2007.
4. Umuyobozi w’ahatunganyirizwaga ingufu za kirimbuzi, Muhammad Suleiman nawe yaje kwicwa kuwa 1 Kanama 2008
Muhammad Suleiman wari umwe mu basirikare bakuru ba Syria, akaba ukuboko kw’iburyo kwa Perezida Bashar Assad, yari yatoranyirijwe kuyobora gahunda yo gutunganya ingufu za kirimbuzi bitanyuze mu buyobozi bw’ingabo, ku buryo nta n’umwe ndetse no muri Syria wari ubizi.
Kuba Igisirikare cya Syria kitari kibizi ni bumwe mu buryo bwakoreshejwe kugirango iyi gahunda ihishwe Mossad igihe kirekire.

Israel na Mossad rero bivugwa ko byaje kwanzura ko ubumenyi yari afite bwari bubi cyane kandi bushobora kugeza Syria ku gutunga intwaro za kirimbuzi.
Ku itariki ya 1 Kanama 2008, yagize atya yitura hasi ahita apfa ubwo yari ku mazi aho yari yagiye kuruhukira hafi ya Tartus Resort.
Bivugwa ko icyamwishe ari mudahusha wamurashe ari kure mu bwato bwari buri mu mazi akamurasa mu mutwe no ku ijosi, bamwe bemeza ko uburyo yarashwemo nta kabuza harimo akaboko ka Mossad.
5. Iyicwa ry’ikihebe Imad Mughniyeh – Tariki 12 Gashyantare 2008
Imad Mughniyeh ashobora kuba ari we wari icyihebe gishakishwa na Mossad na Israel kurusha ibindi muri icyo gihe. Yari yarateguye neza kandi ashyira mu bikorwa ibitero by’iterabwoba bitandukanye nko guturitsa imodoka hirya no hino ku Isi, yari umuyobozi w’ingabo muri Hezbollah kandi afitanye imikoranire na Iran, imitwe yo muri Liban n’indi mitwe y’iterabwoba. Amakuru avuga ko Mossad yashatse kumwivugana inshuro nyinshi ariko ikabinanirwa kugeza muri Gashyantare 2008.
Mughniyeh yaje kwibagirwa icyo ari cyo, yumva atekanye bihagije ku buryo yajya no gusura imwe mu nyubako yari afite i Damas.
Abakozi ba Mossad n’umutwe ushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Israel uzwi nka Unit 8200, ngo bakurikiranye Mughniyeh kugeza bageze kuri iyi nyubako ye yari azi ko itekanye.
Amakuru avuga ko hafashwe icyemezo cyo kwica Mughniyeh hakoreshejwe igisasu cya bombe giteze mu modoka ye yaparikaga muri parikingi hafi y’inyubako ye.

Ubwo abahanga ba Mossad n’ubutasi bwa gisirikare batangiye gushushanya, guteranya no kugerageza igisasu. Haje kuba ingorane mu guteganya neza igihe Mughniyeh azongera gusurira inyubako ye, uko bazinjira mu modoka ye, cyangwa uko babonera umwanya wa parikingi indi bategamo igisasu ariko yegeranye n’iye.
Bivugwa ko kuwa 12 Gashyantare 2008, Mughniyeh yaje guparika aho yari asanzwe aparika, ariko aza ari kumwe n’abandi bayobozi Mossad itari yateganyije kwica icyo gihe.
Nyuma ariko, ngo Mughniyeh yagarutse ku modoka ye ari wenyine. Kuri iyi nshuro, ngo Mossad ntiyamuhushije yamuhanaguye mu ntambara za Iran-Hezbollah na Israel nk’uko The Jerusalem Post ivuga.
6. Igitero kuri gahunda ya Iran y’ingufu za kirimbuzi hifashishijwe igitero cy’ikoranabuhanga, kwica, no kuvangira – 2010 na nyuma
Mu rwego rwo kwirinda ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare kuri gahunda ya Iran y’ingufu za kirimbuzi, Mossad yahisemo kuyikereza bishoboka yica bamwe mu bahanga mu by’ubumenyi ba Iran mbere na nyuma ya 2010.
Mossad hamwe n’izindi nzego z’ubutasi z’amahanga nazo ngo zishobora kuba zaragize uruhare mu guhagarika no gusenya ibikoresho byagurishijwe muri Iran n’amasosiyete y’ubucuruzi nka Siemens, bivangira gahunda y’ingufu za kirimbuzi ya Iran.

Ariko igikomeye kandi giteye ubwoba bivugwa ko cyakozwe gihuriweho na Mossad na CIA mu kurwanya gahunda y’ingufu za kirimbuzi ya Iran ni virusi ya Stuxnet.
Iyi virus yo muri mudasobwa yangije ibyuma byakoreshwaga na Iran mu gutunganya ingufu za kirimbuzi mu bitero byo mu 2009 na 2010, aho bamwe bemeza ko ari kimwe mu bitero by’ikoranabuhanga bikaze by’ibihe byose.
Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Mossad, Ram Ben Barak, yavuze ko Iran yamaze imyaka n’imyaka ishaka kwibikaho intwaro za kirimbuzi ariko n’ubu ntazo ifite. Ati “ Kuba itazifite ntabwo ari uko itazishaka, ahubwo ni ukubera impamvu zitandukane zayibujije kubigeraho…kandi turashaka kumenya neza neza ko itazigera izitunga.”
7. Iyicwa ry’impuguke mu by’intwaro ya Hamas-Hezbollah muri Tunisia – Tariki 15 Ukuboza 2016
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2016, Muhammad al-Zawari yiciwe hafi y’inyubako ye muri Sfax, arashwe urufaya rw’amasasu n’abantu bari mu modoka.
Zawari yari injeniyeri mu bijyanye no gukora indege wakoreye Hamas indege za drones ndetse yaba yaranazikoreye Hezbollah.
Amakuru yaturute i Tunis avuga ko yaba yaranakoze igishushanyo cyangwa design y’ubwato butagira umusare bwashoboraga kugaba ibitero ku yandi mato mu nyanja bugendera munsi y’amazi.

Nyuma y’iyicwa rye, nta bimenyetso bifatika byagaragaye byemeza abamwishe usibye ko benshi baketse Mossad kandi ibyagaragaye gusa ni telephone ngendanwa, imbunda za silencer n’imodoka yari yakodeshejwe yakoreshejwe mu bwicanyi.
Iyicwa ry’iyi mpuguke ya Hamas mu by’intwaro ngo riratandukanye kuko ubundi abantu benshi ba Hamas n’abandi banzi Mossad yibasiraga ahanini wasangaga ari abayobozi b’ingabo, abaterankunga bakomeye, cyangwa abateguye ibitero by’iterabwoba kuri Israel.
8. Iyicwa ry’impuguke mu by’intwaro ya Hamas muri Malaysia – Tariki 22 Mata 2018
Fadi Muhammad al-Batsh yari mu nzira agana ku musigiti wo muri Kuala Lampur agiye gusenga ari kuwa Gatandatu ubwo yaraswaga n’abantu bari kuri moto mu buryo bwenda gusa nk’ubwakoreshejwe muri Tunisia.

Batsh yafatwaga nk’impuguke mu bijyanye n’amashanyarazi wa Hamas ariko ukora za drones n’ibisasu bya rokete. Guverinoma ya Malaysia ntiyabashije kumenya abagize uruhare mu iyicwa rye, gusa yasohoye amafoto y’abantu babiri bakekwa hakurikijwe amakuru y’abatangabuhamya.
Nyamara, usibye kuba Malaysia yaravuze ko ifite amashusho y’abicanyi bategereje Batsh mu gihe cy’iminota 20, kuyoberwa imyirondoro yabo byagaragaje ko abicanyi bari babashije guhisha neza amasura yabo bakoresheje kasike (helmets) cyangwa ubundi buryo.


