RDC: Leta irasanga kuvana ingabo za Uganda ku butaka bwayo byaba byihuse

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasanga kuvana ingabo za Uganda ku butaka bwayo byaba bibaye “imburagihe”. Kuri guverinoma, icyemezo nk’iki kigomba gufatwa hagati y’ibihugu byombi, nyuma y ‘“inama y’abagaba b’ingabo”, kugira ngo “dusuzume urugero rw’ihindagurika ugereranije n’intego za mbere”.

“Abasirikare ba Uganda bafatanyije n’aba Congo barwanyije umutwe w’inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bw’igihugu kuva mu mpera z’Ugushyingo, kandi ubwo butumwa bwagombaga kumara amezi 6, bugomba kurangira ku ya 31 Gicurasi “keretse habaye andi mabwiriza”, ibi byatangajwe n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanir ku butaka Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Icyakora yatangaje ko iki gikorwa gishobora gukomeza, abaperezida bombi, Yoweri Museveni na FĂ©lix Tshisekedi bahisemo kongera igihe nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ibyibutsa.

Inyeshyamba za ADF zishinjwa na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuba yica abaturage, mu gihe Kampala yashinje uyu mutwe kugaba ibitero by’terabwoba muri Kampala byigambwe na Leta ya Kisilamu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *