felix_kabange_22_02145_jpg_640_350_1.jpg

RDC: Joseph Kabila na Moise Katumbi baba bari mu nzira zo kwiyunga?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko Joseph Kabila wahoze ari umkuru w’igihugu, n’umunyapolitiki Moise Katumbi, bahoze ari inshuti magara mbere yo gutandukana kubera kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, bishoboka ko bashobora kongera kwiyunga nk’uko byemejwe n’umwe mu begereye Kabila.

“Ntabwo bizaba bitangaje kubona Joseph Kabila na Moïse Katumbi biyunga. Ni abahungu ba Katanga. Ibihe byo gutandukana, habayeho igihe kirekire hagati y’abavandimwe bombi. Uyu munsi, turavuga ku bwiyunge hagati y’abahungu babikwiriye ba Katanga. Aba bombi kandi bashobora kwiyunga icyarimwe “, ibi byatangajwe kuri micro za Top Congo na Félix Kabange Numbi, wegereye uwahoze ari perezida wa Repubulika kandi wari witabiriye ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ribera i Lubumbashi ryateguwe na Musenyeri Mukuru Fulgence Muteba.

Uwahoze ari guverineri w’iyahoze ari Intara ya Katanga, Moïse Katumbi yari umufatanyabikorwa wa hafi w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila mbere yo kwitandukanya nawe agafata iy’ubuhungiro, nyuma akerekeza muri Opozisiyo.

felix_kabange_22_02145_jpg_640_350_1.jpg
Félix Kabange Numbi

Ihuriro ridafite ibisobanuro bya politiki

“Turimo kuganira ku ndangagaciro za Katanga. Turi hano kugira ngo tuganire ku cyerekezo mbonezamubano cya Katanga, umurage wacyo. Kuki habaye ibihe byo gutandukana hagati y’abaturage muri Katanga”, nk’uko byavuzwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima wizeza ko, binyuranye n’ibivugwa, iri huriro ridasobanuye politiki.

“Mu by’ukuri ni inama ya kivandimwe idafite aho ihuriye n’ibyo abantu bavuga ku mbuga nkoranyambaga bijyanye na politiki, amatora. Abantu bagomba guhagarika ibyo. Dufite ibintu byiza byo gukora kuruta kuvuga ibyo batekereza”.

Félix Kabange yizeza ko “kugeza ubu, ihuriro rigenda neza cyane, mu mwuka w’ubuvandimwe butunganye. Ni ukuri ko iyo tuvuze ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abavandimwe, ni ibisanzwe ko rimwe na rimwe amajwi azamuka. Ariko icy’ingenzi ni uko ibintu byose bikorwa mu buvandimwe, ibintu byose biragenda nk’ibisanzwe “.

Byari biteganijwe ko kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gicurasi,ari bwo ihuriro risozwa ariko ryongerewe umunsi rirasozwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Gicurasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *