Urubanza rwa Bucyibaruta: Umutangabuhamya ufunzwe yahakanye ibyo yavuze mu 2012, ngo yabikoze ku gahato

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa 8 w’urubanza rwa Bucyibaruta rubera I Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya ufungiye muri gereza ya Nyanza. Mu buhamya bwe ntahuza n’ibyo yavuze mu 2012, agasobanura ko yabivugishijwe n’impamvu z’umutekano we muri gereza.

Uyu mutangabuhamya BAKUNDUKIZE Innocent w’imyaka 67. Yabaye Burugumesitiri wa Komini Mubuga ku Gikongoro incuro ebyiri, kuko yabanje kuyobora iyi Komini imyaka itanu (1982-1987), nyuma asubizwaho muri Kamena 1994, ubwo Nyiridandi Charles yari amaze gupfa azize gerenade.

Mu mwambaro w’abagororwa, ubuhamya bwe arabutangira ku buryo bw’ikoranabuhanga ari I Kigali, bugakurikirwa n’abari mu rukiko rwa rubanda I Paris. Afungiye ibyaha bya Jenoside.

Umucamanza wungirije Perezida amubajije impamvu ibyo avuga bidahura n’ibyo yavugiye I Nyamagabe mu 2012. Bamusomeye ibiri muri dosiye D10365/2, aho yabwiye abafaransa bari mu iperereza mu Rwanda ko Bucyibaruta aramutse afashwe atakwemera kuzamutangaho ubuhamya, none akaba yemeye kubutanga.

Umutangabuhamya asubiza agira ati, “Muri 2012 nari mfite ubwoba ko ndamutse mvuze ibyo ubuyobozi budashaka nari kugirirwa nabi cyane ko nari muri gereza, ariko kuri ubu nta bwoba mfite. Ibintu mu Rwanda byarahindutse”.

Abunganira Bucyibaruta ntibashira amakenga ubuhamya bwo muri gereza

Ku munsi wa gatanu w’uru rubanza rwa Bucyibaruta abunganira uregwa bari basabye inyangamugayo zizaca urubanza kuzitondera ubuhamya butangwa n’abantu bavuye muri gereza zo mu Rwanda.

Umwe mu bamwunganira yagize ati, “Mu minsi mike tugiye kubona abatangabuhamya bavuye mu Rwanda basimbasimburanwa hano. Mu buryo bw’ikoranabuhanga, muzanabona n’abasanzwe bari muri gereza zo mu Rwanda. Nkibaza ikibazo kijyanye n’uburyo abafungwa bo mu Rwanda babayeho byatuma bavuga ukuri nyako”.

Me BIJU-DUVAL akomeza agira ati, “Mwe ntimuzi Leta y’u Rwanda, ndabyumva ko ibyo mvuga byagira n’uwo birakaza, ariko mwibaze ubuzima bw’umutangabuhamya tuzabona ku ikoranabuhanga, asabwa gutanga ubuhamya afunzwe.

Ishami rishinzwe abatangabuhamya mu bushinjacyaha bw’u Rwanda rivuga ko abatangabuhamya baba batekanye, ngo n’ikimenyimenyi hari abajya gushinjura kandi bajyanywe n’Ubushinjacyaha.

Karenzi Theoneste uyobora iryo shami agira ati, “Ntakibazo niko basanzwe (abunganira abaregwa) kandi bibaye ari byo ntabwo haboneka témoins ba defense (abatangabuhamya bashinjura) kandi arabafite bafunze. Ikindi uretse ko bakoresha inyubako na logistics z’u Rwanda! Haba hari intumwa y’Urukiko rwa Paris (attache Judiaciare muri ambassade yabo mu Rwanda). Niwe uba uri hafi y’umutangabuhamya n’umusemuzi”. Anavuga uyu musemuzi ashyirwaho n’urukiko, rukaba ari narwo rumuhemba.

Mu manza zabanje, hakunze kubonekamo abatangabuhamya bafunzwe, bakabutangira ku ikoranabuhanga. Mu rubanza rwa Neretse Fabien rwabereye I Buruseli mu Bubiligi 2019, habonetse abatangabuhamya bafunzwe n’abakiri muri gereza.

Abatanze ubuhamya bagifunzwe barimo: Nzanana Dismas wari Superefe wa Busengo mu Ruhengeri na Bizimana Jean Sauveur wari Burugumesitiri wa Ndusu. Undi ni Muhorakeye Charlotte wacitse ku icumu, akaba yari afungiye gucuruza ibiyobyabwenge(inzoga zitemewe), yari yarakatiwe umwaka umwe (ubu yaba yarafunguwe).

Nta gushidikanya ko no muri uru rubanza rwa Bucyibaruta hazabonekamo ubundi buhamya butangwa n’abagororwa, biganjemo abari kumwe na we mu buyobozi bwa Gikongoro, ba Burugumesitiri na ba Konseye.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *