U Burusiya bugiye kubaka ibirindiro bya gisirikare 12 mu rwego rwo gusubiza Finlande na Suede

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya burateganya gushinga ibirindiro 12 bya gisirikare mu burengerazuba bw’igihugu mu rwego rwo gusubiza Suede na Finlande bisaba kuba NATO.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Serge Shoigu yabitangaje, avuga ko ibirindiro bishya bizaba byubatswe mu “mpera z’umwaka”.

Yavuze ko “ibirindiro 12 bya gisirikare bizoherezwa mu Karere ka Gisirikare ko mu Burengerazuba”, abwira minisiteri n’abayobozi bakuru b’ingabo ko hari “ubwiyongere bw’iterabwoba rya gisirikare ku mipaka y’u Burusiya”, bashyira amakosa kuri NATO na Amerika.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, Interfax, biratangaza ko Moscou irimo gufata ingamba zo guhangana n’ibyo bufata bk’iterabwoba rya gisirikare ryo mu burengerazuba.

Muri iki cyumweru, Finlande na Suede byombi byasabye kuba abanyamuryango ba NATO, iki kikaba ari ikintu kitatekerezwaga mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine ku ya 24 Gashyantare.

Finlande isangiye umupaka wa kilometero 1300 n’u Burusiya, mu gihe ikirwa cya Gotland cyo muri Suede gifite akamaro mu nyanja ya Baltique, muri kilometero 300 gusa uvuye mu gace ka gisirikare k’u Burusiya kitwa Kaliningrad.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *