Abategetsi ba Bénin batangaje ku wa Gatandatu, ko ingabo zabo zagiye mu butumwa bwa Loni muri Mali zigiye gucyurwa buhoro buhoro. Kubera iki?
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurélien Agbénonci, yatangaje ko igihugu cye kizakura abasirikare bacyo 390 bakorera muri MINUSMA. Mu ibaruwa Cotonou yandikiye Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye, yerekanye amatariki yo kuvana ingabo zabo muri MINUSMA bizakorwa mu byiciro bibiri.
Ati: “Benin, mu Gushyingo gutaha, izakuramo abagabo bayo 140 bagize ikigo cya polisi i Kidal, mu majyaruguru ya Mali. Hanyuma, abasirikari 250 bagize umutwe urwanira ku butaka ufite icyicaro i Sénou, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Mali, Bamako, bazacyurwa mu Gushyingo 2023 ”.
Umuyobozi wa dipolomasi ya Bénin, yavuze ko Benin “muri iki gihe yagiye ihura n’ibibazo by’umutekano kubera ibikorwa by’iterabwoba byateguwe ku mipaka y’amajyaruguru n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye”, akomeza avuga ko “byihutirwa ko Benin ikoresha abantu n’ibikoresho ifite mu guhangana n’iki kibazo ”.
Ibaruwa igitangazamakuru cyo mu Budage, Deutsche Welle, cyabonye yoherejwe ku ya 27 Mata nyuma y’igitero ku biro bya polisi ya Monsey mu majyaruguru. Igitero cyahitanye ubuzima bw’umupolisi wo muri Bénin.
Byongeye kandi, nyuma hagaragaye gusuzugura inzego za Bénin, nk’ibendera ryajugunywe hasi, ibiro byangijwe, imodoka ya polisi yatwitswe, mu gihe komiseri waho yakuwe ku mirimo ye.


