d_mti20220521105-scaled.jpg

1/4 cy’Isi kizibasirwa n’inzara intambara yo muri Ukraine nikomeza – Umutegetsi wo mu Burayi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic, ubwo yavugaga mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 89 ry’ubuhinzi ryabereye i Novi Sad kuri uyu wa wa Gatandatu ushize, yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’abatuye Isi bashobora kubura ibyo kurya mu gihe intambara yo muri Ukraine yaba ikomeje igihe kirekire.

Mu ijambo rye, Vucic yagize ati: “Niba ntagihindutse mu ntambara ibera mu Burayi bw’i Burasirazuba, hafi kimwe cya kane cy’Isi kizaba gikeneye ibiribwa by’ibanze, bizatera ibibazo bishya.”

Icyakora nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga, mu ntangiriro za Gicurasi Vucic yavuze ko Serbia itazahura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa yahanuye ko kizagera ku gice kinini cy’abatuye Isi mu gihe cy’itumba ritaha, avuga ko “kizaba gikomeye kuva mu myaka 70 ishize.”

Vucic yashimye umubano wa hafi wa Serbia na Hongiriya, asobanura ko iki gihugu cyahindutse umufatanyabikorwa wa kabiri mu bucuruzi mu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Perezida wa Hongiriya, Viktor Orban, na we wakurikiranye ijambo ritangiza iri murikagurisha, yemeje ko ibihugu byombi bifite inganda zikomeye z’ubuhinzi.

d_mti20220521105-scaled.jpg
Perezida Viktor Orban ibumoso, na Perezida Aleksandar Vucic mu mataratara

Orban yavuze inshuro nyinshi ko ibihano by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byafatiwe u Burusiya bibabaza Hongiriya ndetse n’ibindi bihugu by’u Burayi kuruta uko bibabaza Moscou.

Yavuze ko kimwe na Serbia, “Hongiriya itigeze ifatira ibihano u Burusiya bingana na bombe ya kirimbuzi.” Kugeza ubu Budapest yagiye yitambika ingufu z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu gufatira ibihano bya burundu peteroli na gaz by’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *