Perezida wa Senegal, Macky Sall, kuri iki Cyumweru yatangaje ko azajya mu Burusiya na Ukraine vuba aha mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ayoboye muri uyu mwaka.
Uruzinduko rwe rwari ruteganyijwe ku itariki ya 18 Gicurasi ariko rusubikwa ku mpamvu z’imitegurire mbere yo kwegezwa inyuma nk’uko Perezida Sall yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na Chancellor w’u Budage, Olaf Scholz.
Yari yahawe uburenganzira na Afurika Yunze Ubumwe bwo gukora uru ruzinduko, yari yatumiwemo n’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Yagize ati “Nibimara gutungana, nzajya byanze bikunze i Moscou ndetse no muri Kyiv kandi twanemeye guhuriza hamwe abakuru b’ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bifuza gukorana na Perezida (Ukraine) Zelensky, wagaragaje ko ari ngombwa gushyikirana n’abakuru b’ibihugu by’Afurika “. “Ibyo nabyo bizakorwa mu byumweru biri imbere.”
Igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, cyibasiye ubukungu bwa Afurika kubera izamuka ry’ibiciro by’ibinyampeke ndetse n’ibura rya peteroli, byasanze Afurika itavuga rumwe kuri iki kibazo.
Mu ntangiriro za Werurwe, Senegal yirinze gutora ku mwanzuro wa Loni wahamagariraga u Burusiya kuana ingabo zabwo muri Ukraine.
Gusa, ibyumweru bicyenyuma yaho, Senegal yaje gutora undi mwanzuro wasabaga u Burusiya guhagarika inambara.
Hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu bya Afurika byarifashe cyangwabyanga gutora mu matora y’iyo myanzuro yombi.


