Huye: Urukiko rwakatiye umugabo wishe umugore azira umwana yari atwite

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize ku gicamunsi cy’itariki ya 20 Gicurasi 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri Kigoma mu karere ka Huye ahabereye icyaha, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Havugiyaremye Vianney w’imyaka 40 icyaha cyo kwica umugore amukubise ifuni, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu.

N’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo gifungo cya Burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, kubera ubugome yakoranye ubwo bwicanyi n’ingaruka cyateye ku muryango no muri rubanda .

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha uregwa yari akurikiranweho cyakorewe saa sita z’ijoro ku wa 25/04/2022 mu mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye ubwo yicaga umugore we w’imyaka 35 amukubise ifuni.

Mu ibazwa rye, ngo ukekwa avuga ko yatonganye n’umugore we, amubwira ko n’inda atwite atari iye, maze agira umujinya arabyuka n’itoroshi afata ifuni yari ikingishije urugi, amusanga aho aryamye ayimukubita mu mutwe ahita apfa, asiga amukingiranye hamwe n’umwana bari kumwe ajya kuri Polisi kubivuga.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye ,yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Huye: Urukiko rwakatiye umugabo wishe umugore azira umwana yari atwite
    Nonese yakatiwe icyaha kitaramuhama?

  2. Huye: Urukiko rwakatiye umugabo wishe umugore azira umwana yari atwite
    Nonese yakatiwe icyaha kitaramuhama?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *