Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Ukraine rwakatiye umusirikare w’u Burusiya igifungo cya burundu azira kwica umusivili udafite intwaro mu rubanza rwa mbere rw’ibyaha by’intambara byaturutse ku gitero cy’u Burusiya.
Ku ya 28 Gashyantare, Vadim Shishimarin, umusirikare ukoresha igifaru w’imyaka 21, yemeye icyaha cyo kwica Oleksandr Shelipov w’imyaka 62 y’amavuko mu mudugudu wa Chupakhivka uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine nyuma yo gutegekwa kumurasa.
Umucamanza Serhiy Agafonov yavuze ko Shishimarin, washyize mu bikorwa amabwiriza yo gukora icyaha yahawe n’umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, yarashe amasasu menshi ku mutwe w’uwahohotewe akoresheje imbunda y’igifaru nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Shishimarin, yakurikiranye imigendekere y’urubanza yitonze ari mu kazu k’ibirahure mu cyumba cy’urukiko kandi nta marangamutima yerekanaga igihe urubanza rwasomwaga.
Uru rubanza rufite akamaro gakomeye kuri Ukraine, rwashinje u Burusiya ubugizi bwa nabi n’ubugome bwakorewe abaturage mu gihe cy’igitero kandi bivugwa ko hagaragaye ibyaha by’intambara birenga 10,000.
U Burusiya bwo bwahakanye kwibasira abasivili cyangwa kugira uruhare mu byaha by’intambara.


