Havumbuwe ko Mozambique yari ifite abasirikare 7,000 ba baringa kandi bahembwa

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Carta de Moçambique cyavumbuye ko Mozambique yari ifite abasirikare bagera mu 7,000 ba baringa, mu gisirikare gihembwa nabi, gifite imyitozo idahagije, bigaragaza impamvu igihugu cyitabaje amahanga ngo agifashe guhangana n’ibyihebe.

Iki kinyamakuru cyamenye ko imishahara y’aba basirikare ba baringa yajyaga mu mifuka ya bamwe mu basirikare bakuru, kandi ko hari umubare uzamuka w’abana b’abahoze ari abasirikare n’abanyapolitiki bagiye bakira imishahara batarakoze imyitozo ya gisirikare cyangwa batarigeze babrizwa mu mutwe n’umwe w’ingabo.

Abasirikare bagera mu 2000 b’u Rwana batojwe neza bari bahagije kugirango bagarure umutekano mu turere tubiri twegereye inyanja, Palma na Mocimboa da Praia. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo zabigezeho, intambara hagati y’abaturage ba Mozambique itahagaze.

Urugamba rukomeye ubu ni politiki, ibyerekeye amafaranga, ibitera intambara, ninde ushobora kurwana, kandi niba umushinga wa gaze ushobora gukomeza.

Cabo Delgado ni intara ya Mozambique ikungahaye kuri gaz, rubies, graphite, zahabu n’indi mitungo kamere.

Abaturage bo muri iyi ntara bagiye binubira ko inyungu ituruka muri iyi mitungo kamere yose ijya mu ntore zo mu ishyaka riri u butegetsi, FRELIMO, naho muri iyi ntara hakaremwa imirimo mikeya.

Iki gice kegereye inyanja kandi kiganjemo Abayisilamu. Abavuga butumwa bo muri iri dini muri iyi ntara bagiye babwiriza ko amategeko ya kisilamu, Sharia, aro yo yazana uburinganire no gusaranganya bikwiye umutungo.

Intambara yaje kwaduka mu 2017 ubwo insoresore zo muri Mocimboa da Praia zagabaga igitero kuri station ya polisi n’ibirindiro bya gisirikare, zigatwara intwaro.

Kuva ubwo byibuze abaturage ba Mozmbique 4,000 baguye mu ntambara, abasaga 800,000 bavanwa mu byabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *