RDC: Imirwano hagati ya FARDC na M23 yakomeje gufata intera muri Jomba

Sangiza iyi nkuru

Imirwano imaze iminsi ibiri hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe na MONUSCO ndetse n’inyeshyamba za M23 iragenda ifata intera muri Gurupoma ya Jomba, muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru).

Nyuma y’imirwano ikaze ku cyumweru, itariki ya 22 Gicurasi, humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye kandi zoroheje kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Gicurasi, ku misozi ireba Bunagana, yerekeza mu gace ka Ruginga, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Bunagana, ku mupaka uhuza Congo na Uganda, nk’uko abasivili b’I Rutshuru babitangarije Radio Okapi.

Ingabo za MONUSCO zafashije iza FARDC kugirango zihoshe umugambi wo kwegera imbere w’inyeshyamba za M23 zerekeza mu tundi turere two muri Gurupoma za Bweza na Kisigari.

Umuvugizi wa Sokola 2, Lt. Col. Guillaume Njike yerekana ko ingabo zanesheje umwanzi.

Ku bwe, FARDC ni yo irimo kugenzura ibintu ku muhanda Rutshuru-Bunagana.

Nta bisobanuro, ariko, ku byerekeranye n’udusozi twa Tchanzu na Runyoni kugeza ubu twigaruriwe na M23.

Icyakora, amakuru amwe n’amwe yo muri ako karere avuga ko inyeshyamba zirimo kwibanda hagati ya Kanyanja na Ruginga, mu birometero 7 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Bunagana.

Iyi mirwano mishya yatumye abantu benshi bongera kuva mu byabo muri Gurupoma za Jomba na Bweza berekeza i Rutsiro na Ntamugenga, mu gihe bamwe batahukaga, nk’uko raporo y’ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) byabitangaje ku wa mbere.

Hagati aho, amakuru aturuka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda aravuga ko hari ibisasu byaturutse hakurya muri Congo bikagwa mu mirenge ya Nyange na Kinigi, mu Karere ka Musanze

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *