Umudipolomate w’inararibonye w’u Burusiya wakoreraga ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Geneve yatanze ubwegure bwe kandi yoherereza itangazo bagenzi be b’abanyamahanga banegura “intambara y’ubugizi bwa nabi” yashojwe na Perezida Vladimir Putin muri Ukraine.
Boris Bondarev wakoraga nk’umujyanama mu butumwa buhoraho bw’u Burusiya muri Loni i Geneve, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati: “Nagiye mu butumwa nk’abandi ku wa Mbere mu gitondo, noherereza ibaruwa isezera ndasohoka.”
Muri iryo tangazo, ryakwirakwijwe mu butumwa butandukanye bwa diplomasi i Geneve, yamaganye igitero kuri Ukraine kandi yamagana minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya.
Mu magambo ye Bondarev yagize ati: “Mu myaka makumyabiri namaze nkora muri diplomasi nabonye impinduka zitandukanye muri politiki y’ububanyi n’amahanga, ariko sinigeze ngira isoni kubw’igihugu cyanjye nko ku ya 24 Gashyantare uyu mwaka.” itsinda.
Ni itariki u Burusiya bwatangirijeho ibitero muri Ukraine Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin avuga ko ari “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare” cyo “gukura Ubu-Nazi bushya” mu gihugu.
Iri tangazo rigira riti: “Intambara y’ubushotoranyi yatangijwe na Putin kuri Ukraine, ndetse no ku bihugu byose byo mu Burengerazuba bw’Isi, ntabwo ari icyaha cyibasiye abaturage ba Ukraine gusa, ahubwo ni n’icyaha gikomeye cyane ku baturage b’u Burusiya.”
Bondarev w’imyaka 41 yavuze ko yakoranye na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya mu myaka makumyabiri, kandi ko yabaye umujyanama mu butumwa bw’igihugu i Geneve kuva mu 2019.


