Abanya-Ukraine binjira mu Bwongereza binyuranije n’amategeko nabo bashobora kwisanga mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe intambara y’u Burusiya ikomeje muri Ukraine, impunzi zo muri Ukraine zikomeje kwinjira mu Bwongereza ku bwinshi kuko hariyo umubare munini w’abaturage ba Ukraine bahaba, gusa biravugwa ko abadafite ibyangombwa bashobora kugongwa n’icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye amasezerano n’u Rwanda yo kuhohereza abantu bose bashaka ubuhungiro, bafatwa nk’aho bahageze mu buryo butemewe, kugirango dosiye zabo zisaba ubuhungiro zisuzumwe ari ho bari.

Minisitiri w’umutekano, Priti Patel, aherutse kugirira uuzinduko mu Rwanda rwasojwe hashizwe umukono ku masezerano no gusuzuma amacumbi azakira abimukira bazoherezwa mu Rwanda bava mu Bwongereza.

Icyo gihe yagize ati: “Abajya mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe kandi ziteje akaga bashobora kwimurirwa mu Rwanda, aho bazasuzumira ubuhunzi bwabo.”

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza birimo Fox47 News dukesha iyi nkuru, bivuga ko kuri ubu abakorerabushake b’Abanya-Ukraine bafite icyicaro i London, bamwe muri bo bakaba ari impunzi, bafite impungenge.

Maxim Holuvuk ushyigikiye impunzi ati: “Bafite impungenge nyinshi. Bafite ubwoba gusa”.

Avuga ko azi umubare munini w’Abanya-Ukraine badafite ibyangombwa baba i Londres ndetse abaturage muri rusange bahangayitse.

Valeria Titkova ati: “sinshobora kwiyumvisha kunjyana ku wundi mugabane ufite umuco utandukanye, kugeza kure y’ibintu byose nzi nkareka ubuzima bwanjye hano”. “Ntabwo mbona ko hari n’umwe muri twe wifuza kuba muri ibyo bihe, ni ukubera iki tugomba gushyira abo bantu muri ibyo bihe.”

Impamvu impunzi zo muri Ukraine zirukira mu Bwongereza, ahanini, ni ukubera ko hari abaturage benshi b’Abanya-Ukraine. Ariko kubera kugnda biguru ntege kw’ubuyobozi, ubusabe bwinshi bwa viza ntiburasubizwa. Bivuze ko bamwe bahisemo kwinjira mu Bwongereza bakoresheje umuryango w’inyuma.

Irlande yo yakuriyeho gusaba viza Abanya-Ukraine, bivuze ko impunzi zihagera zishobora kwinjira mu Bwongereza zinyuze muri Irilande y’Amajyaruguru, ku mipaka ifunguye.

Ese abanya Ukraine badafite ibyangombwa binjiye mu Bwongereza bitemewe bashobora koherezwa mu Rwanda ahatunganyirizwa dosiye zabo? Guverinoma yemeje ko ubwo ari bwo buryo bwa tekiniki bushobora gukora, kikaba ari ikintu cyakiriwe na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs rya Boris Johnson. Bizera ko gahunda izitambika abimukira batemewe.

Andrew Bridgen ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushyigikira gahunda ya guverinoma n’u Rwanda.

Ati: “Ntekereza ko bizaba nk’ikumira rikomeye”. “Tugiye kugira amategeko yoroshya kwirukana abagizi ba nabi b’abanyamahanga kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko muri abo bagizi ba nabi b’abanyamahanga, harimo abantu bakoze icyaha cyo kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe kandi badafite ibyangombwa.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanya-Ukraine binjira mu Bwongereza binyuranije n’amategeko nabo bashobora kwisanga mu Rwanda
    Nonese mushaka kuvuga ko abazoherezwa mu Rwanda ari abagizi ba nabi gusa? Ikigaragara nuko impunzi zo muri Ukraine zifite impamvu igaragara ituma zihunga. Ntabwo bo ari abagizi ba nabi. Ikindi nuko abanyaukraine ari abazungu. Bivuze ko abanyaburayi bizabanza kwirukana abirabura n’abandi batari abazungu ngo babone aho bakirira benewabo. Ndemeza ko abongereza batazohereza benewabo mu Rwanda!

  2. Abanya-Ukraine binjira mu Bwongereza binyuranije n’amategeko nabo bashobora kwisanga mu Rwanda
    Nonese mushaka kuvuga ko abazoherezwa mu Rwanda ari abagizi ba nabi gusa? Ikigaragara nuko impunzi zo muri Ukraine zifite impamvu igaragara ituma zihunga. Ntabwo bo ari abagizi ba nabi. Ikindi nuko abanyaukraine ari abazungu. Bivuze ko abanyaburayi bizabanza kwirukana abirabura n’abandi batari abazungu ngo babone aho bakirira benewabo. Ndemeza ko abongereza batazohereza benewabo mu Rwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *