U Buholandi: U Rwanda ruratanga icyifuzo gishya cyo kohererezwa Major Karangwa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutanga icyifuzo gishya cyo kohererezwa Maj. Pierre-Claver Karangwa wafatiwe mu Buholandi mu ntangiriro z’uku kwezi ukuriiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karangwa wahoze ari umusirikare mu butegetsi bwakoze jenoside, bivugwa ko ari umwe mu bagize uruhare runini mu iyicwa ry’ibihumbi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatawe muri yombi n’Igipolisi cy’u Buholandi kuwa 11 Gicurasi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatangarije The New Times ko uyu watorotse ubutabera “yafashwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 20.”

Yakomeje agira ati: “Kandi abategetsi b’u Buholandi basabye ubusabe bushya bwo kumwohereza bitarenze ku ya 31 Gicurasi, buzoherezwa ejo [ku wa Gatatu, 25 Gicurasi]. Icyo gihe Umucamanza azafata icyemezo ku kumwohereza. ”

Mbere yuko atabwa muri yombi, uyu mugabo w’imyaka 65 yabaga muri Ermelo, komine n’umujyi wo mu Buholandi, mu ntara ya Gelderland.

Ku ya 13 Gicurasi, nyuma gato yo gufatwa kwe, yagejejwe imbere y’umucamanza wo gusuzuma dosiye ye i La Haye, amakuru avuga ko yemeje itabwa muri yombi.

Nubwo yashakishwaga i Kigali akekwaho kugira uruhare muri jenoside yo mu 1994, Karangwa yakomeje kuba mu Buholandi kuva mu 1998. Yabonye ubwenegihugu bw’u Buholandi mu 2004.

Yakoraga mu kigo cy’ishuri cya Landstede Harderwijk nk’umuyobozi w’ikigo. Harderwijk iherereye mu ntara ya Gelderland.

Araregwa kuba nyirabayazana w’ubwicanyi bwibasiye abantu barenga 20.000 aho yavukiye muri Mugina, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Abatangabuhamya benshi b’ubwicanyi bwa Mugina, barimo abahoze mu mitwe yitwara gisirikari bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bakaba barabakatiwe, bashinja Karangwa.

Usibye kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, arashinjwa kandi kuba nyirabayazana w’iyicwa ry’uwari Burugumestiri wa Mugina, Callixte Ndagijimana, wagerageje kurinda Abatutsi.

Inkiko za Gacaca iwabo zamukatiye adahari gufungwa burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *