Abantu 76 baburiwe irengero nyuma y’aho ubwato bwari burimo abimukira burohamiye hafi ya Tnisia kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira.
Uyu muryango uvuga ko abantu 24 batabawe bakuwe mu bwato bwari bwahagurukiye ku nkombe za Zawara muri Libya bukarohama ku nkombe za Sfax, umujyi wo muri Tunisia.
Ikinyamakuru The Jerusalem Post dukesha iyi nkuru kiravuga ko muri aya mezi ashize, abantu babarirwa muri mirongo barohaye ku nkombe za Tunisia bagerageza kwambuka bava muri Tunisia na Libya bajya mu Butaliyani.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bakaba muri iyi myaka barakomeje guca inzira ishyira mu kaga ubuzima bwabo bambuka inyanja ya Mediterane bageageza kujya gushaka ubuzima bwiza mu Burayi.


