U Rwanda na Malawi byiyemeje kurushaho kuzamura ubucuruzi hagati yabyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, maze abayobozi bombi bemeranya gukorera hamwe mu kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byabo byombi.

Aba bayobozi bombi bahuriye mu nama ya World Economic Forum nyuma y’aho bombi bafatanije kuyobora inama ya mu gitondo igamije kuganira n’abikorera baturutse hirya no hino ku Isi ku mahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi bitangwa n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCTA).

Nk’uko iyi nkuru dukesha Malawi24 ivuga, Chakwera yavuze ko umwaka wa mbere wa AfCTA, akarere k’ubucuruzi kanini ku Isi, isaba guhuza ingufu hamwe n’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika kugira ngo harebwe amahirwe y’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Ibiganiro byacu byari bishingiye kuri iyi mpamvu yo kwishyira hamwe kw’ Abanyafurika”.

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo ibyo bigerweho, njye na Perezida Kagame twemeye gufatanya mu kuzamura ubucuruzi hagati ya Malawi n’u Rwanda.

Ku rubuga rwe rwa Facebook, Chakwera yagize ati: “Twiyemeje ko komisiyo ihoraho y’ubufatanye hagati ya Malawi n’u Rwanda itera imbere nk’uko byari biteganyijwe mu kurangiza amasezerano atandukanye agamije gushimangira umubano mu bucuruzi, ubuhinzi, diplomasi, umutekano n’iterambere”.

Yongeyeho ko “Malawi nk’ubukungu butera imbere, yiyemeje guhuza umuntu uwo ari we wese dusangiye inyungu kugira ngo abaturage bacu bazamuke mu bukungu”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *