Protais Mpiranya yatumye Zimbabwe ishaka koherereza Ethiopia umunyagitugu Mengistu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ivumburwa ry’urupfu, kuva mu 2006, rw’uwari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Protais Mpiranya, mu minsi mike ishize, ikibazo cy’abacitse ubutabera bihishe ku butaka bwa Zimbabwe giteye impungenge. Ku rwego rwa mbere, ni ikibazo cy’uwahoze ari umuyobozi wa Ethiopia, Mengistu Haile Mariam, Zimbabwe yaba yiteguye kohereza mu gihe yasabwa n’igihugu cye.

Kuva mu 1991, umunyagitugu wirukanwe ku butegetsi muri Ethiopia, Mengistu Haile Mariam, yibera mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihugu cya mugenzi we, Robert Mugabe, yafashije mu ntambara yo guharanira ubwigenge mu myaka ya za 70.

Imbaraga zose Abanyetiyopiya bagerageje kugirango Zimbabwe yohereze Mengistu zapfuye ubusa. Gusa, ivumburwa, mu minsi mike ishize, ry’urupfu rw’umujenosideri Protais Mpiranya, kuva mu 2006 muri Zimbabwe, aho yari yihishe, ryagaruye ikibazo cy’abantu bashakishwa, bihishe muri iki gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Le nouvel Afrique ivuga.

By’umwihariko ku kibazo cy’uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Frederick Shava, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe, nta avuga ko igihugu cye atari ubuhungiro bw’abajenosideri. Yashimangiye ko igihugu cye kitazazuyaza gusubiza “icyifuzo cya guverinoma ya Ethiopia” niramuka yongeye gusaba kohererezwa Mengistu Haile Mariam.

Mengistu Haile Mariam wahiritse Haïlé Sélassié wa I muri coup d’etat ya gisirikare mu 1974, yategekesheje igihugu inkoni y’icyuma kugeza muri Gicurasi 1991 igihe nawe byabaga ngombwa ko ayabangira ingata ahunga inyeshyamba za EPRDF, ihuriro ry’amashyaka ya TPLF y’Abanya-Tigray, Ishyaka Riharanira Demokarasi ry’abaturage ba Oromo (Oromo Democratic Party), Ishyaka Riharanira Demokarasi ryo muri Amhara (Amhara Democratic Party) ndetse n’ishyaka riharanira demokarasi ry’abaturage ba Ethiopia y’Amajyepfo (The Southern Ethiopian People’s Democratic Movement) ryari riyobowe na Meles Zenawi.

Kuva yajya mu buhungiro muri Zimbabwe, Mengistu Haile Mariam yahamwe n’icyaha cya jenoside, cyane cyane mu gihe yibasiraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu kiswe “Red Terror” kuva mu 1976 kugeza mu 1978. Yakatiwe igifungo cya burundu, mu Kuboza 2006, iki gihano kiza guhindurwamo igihano cy’urupfu nyuma y’ubujurire bwe, ku ya 26 Gicurasi 2008.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *