Nyuma y’icyemezo cyafashwe cy’uko impunzi z’abanyekongo zitazongera guhabwa ibyo kurya ahubwo ko bazahabwa amafaranga, ubu ayo mafaranga yatinze kubageraho bituma bamwe mu mpunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi batangira gutaka inzara.
Impunzi zigera kuri 50 zimaze iminsi zisiragira ku karere ka Gicumbi ziza gusaba ibyo kurya bitewe n’uko ntabyo kurya zibona kandi n’amafaranga bari bagenewe ku kwezi batabasha kuyabona.

Izo mpunzi zavuze ko inzara yatewe n’uburyo bushya bwaje bwo kuziha imfashanyo, aho ibiribwa byasimbujwe amafaranga.
Ubwo bavuganaga n’itangazamakuru, izi mpunzi zavuze ko bahangayikishijwe n’icyo kibazo mu buryo bukomeye ndetse banashimangira ko bagannye ku Karere kugira ngo bibarize ubwabo, ngo kuko ubuyobozi bw’inkambi butigeze bubakorera ubuvugizi.
Radio Flash Fm ivuga ko yavuganye na Minisiteri y’impunzi no gucyura Ibiza(MIDIMAR) maze ivuga ko icyo kibazo kitayireba ahubwo cyabazwa imiryango ifite ibyo gutunga izo mpunzi mu nshingano zayo
Ubusanzwe buri muntu mu nkambi agenewe amafaranga y’u Rwanda 6300 ku kwezi. Bamwe mu mpunzi bavuganye na Bwiza.com ku murongo wa telefoni bavuze ko bamwe amezi amaze kuba abiri andi atatu amafaranga yo kurya ataboneka cyangwa se amafaranga bateganyirijwe yo gusimbura ibyo kurya.
Impunzi z’Abanye-Congo zageze mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 1997, aho zabanje gutuzwa mu nkambi ya Mudende, nyuma ziza kwimurirwa muri iyi nkambi ya Gihembe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


