U Bushinwa n’u Burusiya byitambitse umugambi wo gukaza ibihano by’Umuryango w’Abibumbye kuri Koreya ya Ruguru nyuma y’igerageza ritandukanye rya misile yakoze muri uyu mwaka, akaba ari ubwa mbere ibihugu bitanu bifite veto muri Loni binyuranyije ku bihano bireba Pyongyang kuva mu 2006.
Ibindi bihugu 13 bigize akanama k’umutekano ka Loni byose byari byatoye bishyigikira icyemezo cyateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bisaba ko itabi na peteroli byoherezwa muri Koreya ya Ruguru bihagarikwa. Byaba kandi byashyizwe ku rutonde rw’umukara itsinda ry’abahanga mu kwinjira mu mabanga ari mudasobwa (hackers) rizwi nka Lazarus, Amerika ivuga ko rifitanye isano na Koreya ya Ruguru.
Akanama k’umutekano katangiye gufatira ibihano Koreya ya Ruguru nyuma yo kugerageza igisasu cyayo cya kirimbuzi bwa mbere mu 2006 kandi ibihano bigenda bikazwa mu myaka yakurikiyeho arko ntacyo byatanze mu guhagarika gahunda yiki gihugu yo kwibikaho intwaro za kirimbuzi.
Uyu mwaka wonyine nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga, iki gihugu kimaze kugerageza misile 23 zose hamwe, eshatu muri zo mu gihe kitarenze isaha imwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize.
Ambasaderi wa Amerika muri Loni Linda Thomas-Greenfield yavuze ko iri tora ari “umunsi mubi” ku kanama.
Yatangarije akanama ati: “Isi ihura n’akaga gasobanutse kandi kavuye muri DPRK (Koreya y’Amajyaruguru)”, akoresheje izina ryemewe ry’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Koreya. Ati: “Kwifata kw’akanama no guceceka ntibyigeze bikuraho cyangwa ngo bigabanye iterabwoba.”
Yavuze ko Washington yamenye ko Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bitandatu bya ICBM muri uyu mwaka kandi ko “irimo kwitegura gukora igerageza rya kirimbuzi”.
Intumwa z’Abongereza, Abafaransa na Koreya y’Epfo bagaragaje impungenge nk’izo. Pyongyang iheruka gukora igerageza ry’igisasu cya kirimbuzi muri 2017.
Ambasaderi w’u Bufaransa, Nicolas de Riviere yagize ati: “Gukoresha veto birinda ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru kandi bikaiha ‘carte blanche’ kugira ngo igerageze intwaro nyinshi.”
Nyuma yo kwitambika ibi bihano bishya, u Bushinwa n’u Burusiya byabwiye akanama gashinzwe umutekano ko Amerika ikeneye kunoza ibiganiro na Koreya ya Ruguru aho guhitamo kongera ibihano.


