Uganda: Gen. Sejusa yamaze gusinya ibyangombwa bimwemerera kuva mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari intasi nkuru muri Uganda, Gen. David Sejusa, wasabye bwa mbere kuva mu gisirikare mu 1996, kuri uyu wa Kane yagaragaye asinya ibyangombwa bimwemerera kujya mu zabukuru muri Minisiteri y’Ingabo, ikimenyetso cy’uko azemererwa gusohoka mu gisirikare muri Nyakanga.

Ibi byatangajwe kuri konte yemewe ya Twitter y’umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Brig. Felix Kulayigye, kuri uyu wa Kane.

Icyifuzo cya Gen Sejusa cyo kuva mu gisirikare cyatangiye mu 1996, ariko giterwa utwatsi n’ubuyobozi bw’ingabo.

Kugira ngo abigereho, yasabye Urukiko Rukuru i Kampala, rwari ruyobowe n’umucamanza Margaret Ouma Oguli, aramushyigikira mbere yo gutegeka guverinoma kumwishyura miliyoni 750 y’impozamarira.

Ariko guverinoma yajuririye icyo cyemezo kandi Urukiko rw’Ubujurire rutesha agaciro icyemezo cyafashwe mbere nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Mu bukwe bw’umukobwa we Sharon Nankunda i Mbarara mu Kuboza 2004, Gen Sejusa yasabye imbabazi rusange kandi asezeranya gukorana na sebuja, Perezida Museveni, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu.

Gen Tinyefuza, wahinduye izina akitwa Sejusa ku ya 17 Gashyantare 2012, yasobanuye ko icyemezo cye cyo kuva mu gisirikare ndetse n’ikirego cyakurikiyeho yaregaga guverinoma, kwari ukwibeshya.

Gen. Sejusa yaje gusubira mu kazi agirwa umuhuzabikorwa wa serivisi z’ubutasi.

Mu mwaka wa 2013, yanditse asaba umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), Brig Ronnie Balya, gukora iperereza ku birego avuga ko we, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba leta bafatwaga nk’abarwanya ‘umushinga wa Muhoozi’, hari umugambi wo kubatoteza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *