Polisi ya Uganda yemeje ko byibuze abantu 26 bakekwaho icyaha cyo kwicira umusirikare mukuru muri Lodge yo mu murwa mukuru, Kampala, batawe muri yombi.
Major Joseph Mukuraine w’imyaka 44, umusirikare mukuru wa UPDF akaba n’umuyobozi wa SACCO Wazalendo y’abasirikare, ishami rya Entebbe, yasanzwe yapfiriye muri Birunga Lodge, ahitwa Kiwatule, mu nkengero z’umujyi.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango yavuze ko uyu musirikare yinjiye muri lodge ku wa gatatu nijoro, bagasanga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Yabwiye Daily Monitor ati: “Yasanzwe yapfiriye mu bwiherero. Impamvu y’urupfu ntiramenyekana ariko dosiye iracyakurikiranwa. ”
Onyango yasobanuye ko “26 bakekwaho icyaha batawe muri yombi binyuze mu gikorwa cy’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bafashe mu iperereza.”
Ati: “Turimo kubasuzuma dukoresheje ibikumwe byakuwe kuri ecran n’ahagiye hakorakorwa ahakorewe icyaha, kandi turakoresha amashusho ya CCTV yakuwe muri hoteri”.
Polisi ivuga ko umurambo w’uyu musirikare wakuwe aho icyaha cyakorewe ukajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mulago kugira ngo ukorerwe ibizamini.


