Mu Ntara y’Iburasirazuba bishimiye umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa telefoni zigezweho, bavuga ko uzabafasha kongera umusaruro wabo, aho umuhinzi ashobora kuhira imyaka mu mirima atiriwe ahagera.
Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y’abaturage.
Nk’uko iyinkuru dukesha RBA ivuga, umuhinzi ufite telefone yo mu bwoko bwa maraphone ahabwa porogaramu(app) irimo amakuru yose y’imashini zijyana amazi muri uwo murima.
Icyo gihe ngo uyu ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika.
Eric Karinganire, rwiyemezamirimo watunganyije uyu mushinga, mbere yo kuwumurikira ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko uje gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi yo kuhira imusozi nubwo yemeza ko hakiri ikibazo cy’amashayarazi adahagije .
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa mu turere twose tw’iyi ntara hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Nubwo Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa akomoka ku mihindagurikire y’ikirere kuko usanga abahinzi bagorwa no kubona amazi yo kuhira ku rundi ruhande n’intara ikugahaye ku biyaga ndetse n’ibyuzi bishobora kwifashishwa mu kuhira.



2 Responses
Iburasirazuba: Hagiye kujya hifashishwa telephone mu kuhira umuhinzi atageze mu murima
Kugeza amazi yo kuhira kubayakeneye nibyo byihutirwa kurusha ibindi. Iyo technology kuba yaza nibyiza ariko ibikorwa remezo by’amazi yo kuhira biracyari hacye cyane,ndetse naho biri birimo amananiza.
Iburasirazuba: Hagiye kujya hifashishwa telephone mu kuhira umuhinzi atageze mu murima
Kugeza amazi yo kuhira kubayakeneye nibyo byihutirwa kurusha ibindi. Iyo technology kuba yaza nibyiza ariko ibikorwa remezo by’amazi yo kuhira biracyari hacye cyane,ndetse naho biri birimo amananiza.