Byibuze abantu 31 bapfiriye mu mubyigano ku rusengero rwo mu majyepfo ya Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Abantu byibuze 31 biravugwa ko bapfiriye mu mubyigano wabereye mu gikorwa cy’ubugiraneza cyaberaga mu rusengero rwo mu majyepfo ya Nigeria kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko iyi gahunda yo gutanga imfashanyo yari yateguwe n’urusengero mu rwego rwo gufasha abantu bakeneye ubufasha muri Port Harcourt, umurwa mukuru wa Leta ya Rivers.

Abantu magana bari babucyereye bagiye gufata ifashanyo, binjiriye mu irembo rito riri inyuma y’urusengero, bituma habaho umubyigano.

Bivugwa ko usibye abapfuye abandi benshi bakomerekeye muri uwo mubyigano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *