Minisitiri y’Ingabo y’ Burusiya yatangaje ko yasenye ububiko bunini bw’intwaro z’igisirikare cya Ukraine mu Mujyi wa Kryvyi Rih hagati mu gihugu nk’uko bitangazwa na Reuters.
Iyi minisiteri yavuze kandi ko ubwirinzi bw’ibitero yo mu kirere bw’u Burusiya bwahanuye Indege y’intambara ya Ukraine yo mu bwoko bwa Su-25 mu karere ka Dnipro nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS.
Ukraine ikaba ishinja u Burusiya kwiba ibyuma byo mu Mujyi wa Mariupol bukabipakira mu bwato bubijyana mu Burusiya.
Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, Lyudmyla Denisova, avuga ko u Burusiya bwatangiye kohereza toni 3.000 z’ibicuruzwa by’icyuma mu bwato bwa mbere i Rostov-on-Don nk’uko byatangajwe na Kyiv Independent.



2 Responses
Igisirikare cy’u Burusiya kiravuga ko cyasenye ububiko bunini bw’intwaro za Ukraine
Baribarihe se babitwara. Umukinyi wa Theatre siwe Mukinnyi ww’urugamba????
Igisirikare cy’u Burusiya kiravuga ko cyasenye ububiko bunini bw’intwaro za Ukraine
Baribarihe se babitwara. Umukinyi wa Theatre siwe Mukinnyi ww’urugamba????