Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yahakanye amakuru avuga ko Umukuru w’Igihugu, Vladimir Putin arembye.
Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko amakuru byakuye mu bakora mu butasi yemeza ko Putin arembejwe na kanseri, ndetse ko abaganga bamumenyesheje ko asigaje imyaka itatu yo kubaho.
Ariko Lavrov mu kiganiro yagiranye na televiziyo TF1 yo mu Bufaransa, yatangaje ko Putin ari muzima kandi nta n’ibimenyetso by’uburwayi bimugaragaraho. Ati: “Sintekereza ko abantu bashyira mu gaciro bamubonamo ibimenyetso by’uburwayi.”
Uyu mudipolomate mukuru mu kugaragaza ko Putin nta kibazo cy’uburwayi afite, yasabye abibaza ku buzima bwe bajya bamukurikirana ku mateleviziyo. Ati: “Mushobora kumubona ku mateleviziyo, mugasoma, mukanateka amatwi imbwirwaruhame ze.”
Vladimir Putin avuzweho kuremba mu gihe ingabo z’igihugu cye zikomeje urugamba muri Ukraine. Ni urw’amasasu ariko rwiyongeramo intambara y’amagambo arimo icengezamatwara rishingiye ku kinyoma risakazwa n’abo mu bindi bihugu.


