Mu nkengero z’uruzi rwa Rusizi hagaragaye indi mirambo

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 29 Gicurasi 2022, ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, abarobyi bavumbuye indi mirambo itatu mu gace ka Gatoki nko muri metero ijana uvuye ku ruzi rwa Rusizi (hagati y’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo).

Yagaragaye munsi y’umusozi wa Rukana muri komini ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi).

Nk’uko abaturage babivuga, ngo imirambo ibaye itanu ivumbuwe aha hantu mu gihe kitarenze amezi atatu.

Imirambo yari ikikijwe n’amaraso menshi ubwo yabonwaga n’abarobyi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.

“Bose bari abagabo kandi babiri muri bo ntibari bambaye imyenda. Imirambo yari yuzuyeho amaraso,” ibi ni ibyo abarobyi batangarije abasirikare bari ku irondo.

Umuyobozi wa komine yemeje aya makuru. Avuga ko yatanze itegeko ryo gushyingura imirambo, ariko yongeraho ko iperereza ryatangiye.

Nk’uko amakuru aturuka i Rugombo abitangaza, ngo ni amatsinda y’abantu afite agahunda yambuye ndetse akica abo bagabo batatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *