Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyu wa mbere, itariki ya 30 Gicurasi 2022, yemeje mu kiganiro n’abanyamakuru, ko guhagarika umubano n’u Rwanda no kwirukana ambasaderi warwo i Kinshasa, Vincent Karega, byose bishoboka.
Nk’uko umuvugizi wa guverinoma abitangaza ngo kuri iki cyiciro, ibitekerezo byose biri ku meza.
“Uyu munsi, abanyagihugu benshi barasaba guhagarika umubano w’ububanyi n’u Rwanda, kwirukana ambasaderi. Ndagira ngo mbabwire ko kuri iki cyiciro, ibitekerezo byose biri ku meza. Twebwe dukoresheje ingamba za Perezida Tshisekedi, ( …), ntidushobora, uko ikibazo cyaba kimeze kose muri iki gihe, gufungira imiryango ibishoboka byose kugira ngo tuganire “.
Byongeye kandi, yasabye ko guverinoma ishyigikira kandi ikagenzura imyigaragambyo itandukanye y’uburakari yateguwe mu gihugu yo kwamagana u Rwanda.
“Ubukangurambaga bwarabaye, turabushimye cyane, i Kinshasa, muri Goma mu buryo bwihuse, vuba aha no mu yindi mijyi y’igihugu. Iyi ni imyigaragambyo dushyigikiye kandi tugenzura kuko twe nka guverinoma, twumva ko umujinya w’abaturage kuko twagiye twumva amateka y’umuturanyi wumva utabaho mu mahoro iwabo ataje kuduhungabanya mu gihugu cyacu. Uyu munsi, ni inshingano zacu, nka guverinoma, kugenzura uwo mujinya kuko bigira uruhare bitari mu gutera inkunga ingabo gusa ahubwo no kudutera inkunga mu bikorwa byacu byo gukemura ibibazo. ”
Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye guhangana na FARDC kuva mu cyumweru gishize mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo, muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana.

2 Responses
Gucana umubano n’u Rwanda no kwirukana ambasaderi warwo byose birashoboka – Patrick Muyaya
Ibibazo ni urusobe koko! Abantu benshi bemeza ko Rcd, Cndp, M23 n’indi mitwe myinshi yahimbiwe i Kigali. Ikibabaje nuko iyo iyo mitwe bayirukanye muri Kongo, abayigize bahita bahabwa ubuhungiro mu Rwanda. Nonese twakwemeza gute ko ntaho duhuriye n’iyo mitwe? Tuvugeko Kongo itubeshyera ndetse inatwanga. Nonese Uburundi bwo dupfa iki? Halya Uganda, imipaka yafunze byagenze bite? Yenda igihe cya Kikwete cyarahise ariko ntawavuga ko umubano wacu na Tanzania ari mahwi mahwi. Ndumva dukwiye kwibaza aho tugana!