Umutwe wa Front patriotique et intégrationniste du Congo (FPIC), ukorera mu karere ka Irumu, wahagaritse ku mugaragaro ibikorwa byawo mu ntara yose ya Ituri nk’uko uyu mutwe wabimenyesheje Guverineri wa Ituri kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Gicurasi.
Mu cyemezo cyawo cyashyikirijwe Guverineri Johnny Luboya, FPIC igira iti “Twese tuzi ko ari ngombwa gutanga amahirwe yo kwiteza imbere haba mu nzego z’ibanze ndetse no ku rwego rw’igihugu. Tumaze muri iyi minsi kwerekana ko twiyemeje guhagarika imirwano”.
Iki cyemezo nk’uko tubikesha Radio Okapi cyashimwe na Guverineri wa Ituri. Gen. Johnny Luboya arahamagarira indi mitwe yitwaje intwaro gukurikira uru rugero kugira ngo yinjire mu nzira y’amahoro yatangijwe na Perezida wa Repubulika.
Ati: “Icyemezo mwiyemeje gufata ni ikintu kinini cyane. Mwatanze urugero! Kubw’ibyo, ndabashimiye ”.
Iki cyemezo cy’umutwe witwaje intwaro wa FPIC ni indunduro y’inzira ndende yatangijwe na guverinoma ya DRC, ku nkunga ya MONUSCO. Ngo ni ibisubizo by’ibiganiro byinshi hagati yabaturage byatangijwe na MONUSCO n’abanyacyubahiro bo mu bwoko bw’Aba-Bira kugirango Intara ya Ituri itekane.


