Izindi mpunzi zisaga 130 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Gicurasi, indege yari itwaye impunzi n’abasaba ubuhunzi bavuye muri Libya, yageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Iki cyari icyiciro cya cyenda cyageze muri iki gihugu, kandi cyari kigizwe n’Abanya-Eritrea 74, Abanyetiyopiya 5, Abanyasomaliya 4, Abanyasudani y’Epfo 4 n’Abanyasudani 45.

Abasaba ubuhunzi, cyane cyane urubyiruko, bakiriwe n’abayobozi ba Minisiteri ishinzwe ubutabazi no guhangana n’ibiza (MINEMA) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Nk’uko Minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza ibitangaza, ngo bazacumbikirwa mu kigo cya Gashora Transit giherereye mu Karere ka Bugesera kuri ubu kikaba gicumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro 325.

U Rwanda rwiyemeje kwakira impunzi z’Abanyafurika zaheze muri Libya, nyuma y’aho inzira yabo y’umusaraba igana mu bihugu by’u Burayi gushakayo ubuzima bwiza iburijwemo n’amategeko mashya yo mu bihugu by’u Burayi yo kugenzura abimukira.

Mu bantu bemerewe kwakirwa muri iki kigo harimo impunzi zemewe na UNHCR muri Libya, abasaba ubuhunzi biyandikishije muri UNHCR Libya, abana n’urubyiruko bafite ibyago (biyandikishije nk’impunzi), hamwe n’abashakanye n’abana b’abasaba ubuhunzi n’impunzi.

Impunzi zifite uburenganzira bwo kwivuza, kwiga ndetse no gukora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *