Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Gicurasi 2022, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda, muri Angola.
Nta bisobanuro byatangarijwe abanyamakuru ku bibazo byaganiriweho hagati y’abayobozi bombi, ariko birakekwa ko byibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ku mutwe wa M23 n’umubano n’u Rwanda by’umwihariko.
Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Congo i Luanda ngo rwamaze amasaha make nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga. Nyuma y’uyu mubonano nibwo Congo yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ivuga ko bafatiwe ku rugamba mu gihe u Rwanda ruvuga ko bashimuswe.

Twabibutsa ko Umukuru w’igihugu cya Angola ari perezida w’agateganyo w’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL), ibihugu byombi [DRC na Angola] ibinyamuryango.

CIRGL ni umuryango washyizweho hagamijwe gukemura ibibazo byamahoro n’umutekano. Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibihugu binahuriye mu Muryango w’iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC), byakomeje kuvugana ku bibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.
Ibihugu byombi kandi bisangiye umupaka w’ubutaka ureshya na kilometero hafi 2500.


