Umusore ukiri muto yasanzwe mu rusengero amanitse mu mugozi, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, itariki ya 31 Gicurasi 2022 mu gace ka Ndendere, muri Komini ya Ibanda, i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Abatangabuhamya bari aho bavuga ko ari umusore wacurangaga muri uru rusengero, ndetse ngo yaba yarakoresheje umugozi w’iki gikoresho cy’umuziki kugira ngo arangize ubuzima bwe.
Umwe mu basengera aha yagize ati “Umuvandimwe wasanzwe yimanitse mu rusengero, yari umuzamu n’umucuranzi wa gitari. Ni igihe abantu baba bajya mu rusengero nk’uko bisanzwe gusenga, basanze umuryango w’imbere ufungiye imbere kandi nta muntu n’umwe ufungura nubwo abizera bakomangaga. Nyuma yo kuhafungura, basanze yapfiriye imbere y’urutambiro mu rusengero. Yimanitse mu mugozi, ”
Kuri uyu wa kabiri, umurambo w’uyu musore washyinguwe mu irimbi rya Ruzizi, nk’uko bisobanurwa na David Cikuru, perezida w’umuryango utegamiye kuri leta wa Ibanda, wanenze ubwiyongere bw’ubwiyahuzi muri uyu mujyi.
Uyu avuga ko kuri ubu polisi ari yo irimo gukurikirana iyi dosiye mu rwego rw’iperereza ngo hamenyekane impamvu yaba yateye uyu musore kwiyahura.


