Umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, yatanze ikirego arega Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, nibwo uyu mugabo wahoze ari nyiri ikipe ya Chelsea FC yashyikirije ikirego Urukiko Rusange rw’u Burayi. Ubwo Euronews yandikaga iyi nkuru, yaba urukiko cyangwa aka kanama ntibyigeze bisubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi kafatiye ibihano Abramovich ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya, Israel, na Portugal, mu rwego rw’ingamba zigamije kurwanya u Burusiya n’abafatanyabikorwa ba Perezida Vladimir Putin.
Muri Werurwe, yari umwe mu baherwe bo mu Burusiya bafatiwe ibihano n’Ubumwe bw’u Burayi byo gukora ingendo ndetse no gufatira imitungo yabo.
Uyu muryango wavuze ko Abramovich “afite amahirwe yo kugera kuri perezida w’u Burusiya kandi ko bakomeje kugirana umubano mwiza”, ibyo Abramovich ahakana yivuye inyuma.
Abramovich yahatiwe na Guverinoma y’u Bwongereza kugurisha ikipe ya Chelsea nyuma yo gufatirwa ibihano mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera igitero cya Putin kuri Ukraine.


