Nyuma y’amezi ane atawe muri yombi agafungwa, uwahoze ari Umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano, François Beya, azagezwa imbere imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Kamena, aho byahishuwe noneho ko akurikiranweho kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Uru rubanza ruzabera muri Gereza ya Makala, aho afungiwe guhera ku itariki ya 4 Mata, nk’uko byatangajwe n’umwanditsi w’urukiko, Col. Meta Mashimabi Bernadette mu nyandiko yashyize ahagaragara.
Iyi nyandiko igaragaza ko François Beya bahimba “Fantômas”, akurikiranweho kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, afatanyije na Brigadier Tonton Twad Sekele, wacitse ndetse akaba afatwa nk’ushinjwa mukuru muri iyi dosiye.
Iyi nyandiko ikomeza igaragaza ko François Beya Kasonga, na bagenzi be, Vanda Nowa Biama Guy, Col. Cikapa Tite Mokili David, Komiseri mukuru Tabwe Mauwa Lyly na Lt. Col. Kalenga Pierre, bagize uruhare mu mgambi wo gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu, umugambi wavumbuwe mu butumwa bw’ijwi bwohererejwe Lt. Col Kalenga nk’uko iyi nkuru dukesha POLITICO.CD ivuga.
Iki ngo ni igikorwa giteganwa kandi gihanishwa ingingo za 21, 23 igika cya 1 cy’igitabo gisanzwe cya mbere cy’amategeko ahana n’iya 194 y’igitabo gisanzwe cy’amategeko ahana cya kabiri, nk’uko byemezwa n’umushinjacyaha Lt. Gen. Lucien-René Likulia.
Ubushinjacyaha buvuga ko bufite n’ikimenyetso cy’amajwi y’umuntu ukekwa kurusha abandi Brigadier Tonton Twadi Sekele.
Muri uru rubanza, ubushinjacyaha busaba ko hazumvwa abatangabuhamya: Gen. Maj. Mandiangu Mbala Michel nk’umuyobozi mukuru w’ubutasi, Brig. Gen. Makombo nawe wo mu buyobozi bukuru bushinzwe iperereza, Komiseri wa Polisi muri Kinshasa, Kasongo Kitenge Sylvano, na Gen. Mulongo John.
Nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu, François Beya yabanje gufungirwa muri kasho z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR) kuva ku itariki ya 5 Gashyantare mbere yo koherezwa muri Gereza ya Makala muri Mata mu gihe dosiye ye yari ikinononsorwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Abamwegereye bashinze muvoma bise Free Beya cyangwa Bohora Beya, bo ku itariki ya 5 Mata, batangarije itangazamakuru ko itabwa muri yombi rya Beya ari ingaruka z’iperereza yari yatangiye ku makimbirane ashingiye ku mabuye y’agaciro avugwamo umujyanama wigenga wa Perezida Tshisekedi witwa Fortunat Biselele ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Yigenga y’Amatora (CENI), Corneille Nanga.


