Kuri uyu wa Kane, abakozi ba Croix-Rouge babiri barimo ukorera Croix Rouge y’u Buholandi bishwe ubwo imodoka yabo yagabwagaho igitero n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bwa Mali, nk’uko umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wabitangaje.
Croix-Rouge yo muri Mali yatangaje ko abantu bitwaje imbunda bari kuri moto barashe ku modoka mu karere ka Kayes.
Ivuga ko umushoferi w’Umunyamali, n’umukozi wa Croix-Rouge y’u Buholandi, hatatangajwe ubwenegihugu bwe bishwe, mu gihe bagenzi babo babiri barokotse icyo gitero.
Agace iri tsinda ryari ryerekejemo ubundi kafatwaga nk’agatekanye nk’uko, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare Croix-Rouge na Croissant-Rouge wabitangaje mu itangazo ryawo, nubwo igice kinini cy’igihugu cya Afurika y’iburengerazuba kiganjemo ntagondwa z’Abayisilamu.
Iri tangazo rigira riti: “Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge na Croissant-Rouge uhangayikishijwe cyane n’umutekano muke mu karere ka Sahel.” “Iri hohoterwa, hamwe n’ibikorwa byibasiye abakozi b’ubutabazi, bituma bigora amakipe ya Croix-Rouge gutanga ubufasha bukenewe ku baturage batishoboye bo mu karere.”
Inyeshyamba z’abayisilamu zatangiriye muri Mali mu myaka icumi ishize zimaze gukwira mu baturanyi ba Niger na Burkinafaso. Amwe mu matsinda arwana afite aho ahurira na al Qaeda na Leta ya Kisilamu.


