rwanda1.jpg

Uganda: Imyitozo y’ingabo z’ibihugu bya EAC yatangiye, Gen. Muganga yari ahari

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa 3 Kamena 2022 zatangiye ku mugaragaro imyitozo ihuriweho yahawe izina rya Ushirikiano Imara.

Umuhango wo gutangiza iyi myitozo wabereye mu birindiro by’ingabo bya Gaddafi biherereye mu karere ka Jinja, wayobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa gatatu wa Uganda, Hon. Lukia Isanga Nakadama.

Hari abantu 1533 barimo ingabo, abapolisi, abacungagereza n’abasivili, boherejwe n’ibihugu 6: u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo. Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye muri uyu muryango vuba, irateganya kohereza indorerezi 10.

U Rwanda rwohereje abasirikare 150 n’abapolisi 36 muri uyu muhango rwari ruhagarariwe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Mubarakh Muganga.

Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo n’abahoze ari abasirikare, Hon. Vincent Bamulangaki Ssempijja. Hari kandi n’Umugaba Mukuru wungirije, Lt Gen. Peter Elwelu wari uhagarariye Umugaba Mukuru, Gen. Wilson Mbadi.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Hon. Dr Peter Mathuki yari ahagarariwe na Prof. Gaspard Banyankimbona, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama ya za kaminuza ziri mu bihugu bigize uyu muryango.

Biteganyijwe ko iyi myitozo izarangira tariki ya 16 Kamena 2022.
rwanda1.jpg
ush.jpg
ush1.jpg
fuwnp0fwaaewgst-scaled.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *