Umwuka mubi w’u Rwanda na RDC wajyanye Tshisekedi i Oyo kurebayo Sassou N’guesso

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ejo ku wa Gatandatu ari mu mujyi wa Oyo muri Congo-Brazzaville aho yagiye guhurira na Perezida mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Oyo ni umujyi uherereye ku birometero 400 uvuye i Brazzaville, by’umwihariko akaba ari wo Perezida Sassou Nguesso avukamo.

Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje ko ba Perezida ba Congo zombi baganira ku mubano w’ibihugu byabo ndetse n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.

Urugendo rwa Perezida Tshisekedi muri Congo-Brazzaville ruje rukurikira urwo aheruka kugirira i Luanda muri Angola aho yabonaniye na Perezida João Lourenço.

Uru rugendo na rwo rwari mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko byitezwe ko we na mugenzi we bashyiraho uburyo bwo kubyaza umusaruro ibyo urugendo rwe i Luanda rwagezeho, hagamije gukemura mu mahoro amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali, no gushyiraho urufatiro rugamije kuzana ituze mu karere k’ibiyaga bigari.

Kugeza ubu ibyumweru birarenga bibiri u Rwanda na RDC barebana ay’ingwe kubera ikibazo cy’imitwe irwanya ibihugu byombi buri kimwe gishinja ikindi gutera inkunga.

Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’ingabo zayo, na rwo rukayishinja gufatanya n’umutwe wa FDLR kurasa ku butaka bwarwo no kurushimutira abasirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *