Amafi yapfuye yagaragaye areremba ku Kiyaga cya Kivu yatumye uburobyi buba buhagaritwe

Sangiza iyi nkuru

Amafi yapfuye akomeje kuzamuka hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Minova muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo kuva kuwa Gatanu ushize, itariki 3 Kamena, yatumye uburobyi buba buhagaritswe.

Impamvu y’iki kibazo ntabwo iramenyekana, gusa itsinda ryavuye muri minisiteri ‘ibidukikije n’ubuzima yoherejwe aha hantu ngo hamenyekane uko ikibazo giteye ndetse rinatange igisubizo.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, abaturage bavuga ko babonye izamuka ry’amafi yapfuye no muri iki kiyaga ahitwa Kabuno, muri Gurupoma ya Buzi, muri Sheferi ya Buhavu.

Aba baturage kimwe n’abaobozi b’ibanze bavuga ko aya mafi yaba arimo kwicwa na gaz methane.

Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Dede Mwamba, akaba yahamagariye abaturage kutaroba aho hantu, ndetse yewe no kutahagera kugeza igihe bazahabwa amabwiriza mashya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *