Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Principe, Patrice Trovoada, yatangaje ko muri iki gihugu hageragejwe Coup d’État gusa iza kuburizwamo n’ingabo zacyo.
São Tomé et Principe ni igihugu kigizwe n’ibirwa, kikaba giherereye mu mazi y’inyanja ya Atlantique mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu mu mashusho yagiye hanze, agaragara avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu ari bwo abagabo bane barimo n’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu bagerageje kugaba igitero ku cyicaro gikuru cy’Ingabo.
Muri bane bagerageje kiriya gitero kandi harimo n’umwe wahoze ari Ofisiye mu ngabo za São Tomé nanone wari waragerageje guhirika ubutegetsi muri 2009, nk’uko Minisitiri w’Intebe akomeza abivuga.
Ati: “Habayeho igerageza rya Coup d’Etat ryatangiye ahagana saa sita z’ijoro hanyuma…rirangira nyuma gato ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo.”
Yunzemo ko “Ingabo z’Igihugu zagabweho igitero mu kigo cya gisirikare.”
Umuturage wo muri kiriya gihugu wavuganye kuri Terefoni na AFP dukesha iyi nkuru, yayibwiye ko yumvise urusaku rwinshi rw’imbunda zoroheje n’iziremereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo; ndetse n’ibiturika.
Ni urusaku yavuze ko rwamaze amasaha arenga abiri.
Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada cyakora cyo yijeje abaturage b’igihugu cye ndetse n’Amahanga ko kuri ubu abagerageje uriya Coup d’Etat bamaze gutabwa muri yombi.
Coup d’État yageragejwe muri São Tomé et Principe yaje nyuma y’iziheruka kugeragezwa no kuba mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba nka Mali, Guinée-Conakry, Guinée-Bissau na Burkina Faso.



2 Responses
Ikindi gihugu cya Afurika cyapfubyemo Coup d’État
Afrika we !!!!!!!!!!!!!!
Ibibyose nubusambo ntakindi kibitera kubera indazabo nubusambo baba bashyize imbere niyo mpamvu ituma bapanga coup d’etat zidashinga. wapanga gute coup d’etat ntabyitso ufite mungabo zigihugu? mwagiye mukora gisirimu nka ba Offices ba Zimbabwe na Soudani?
Ikindi gihugu cya Afurika cyapfubyemo Coup d’État
Afrika we !!!!!!!!!!!!!!
Ibibyose nubusambo ntakindi kibitera kubera indazabo nubusambo baba bashyize imbere niyo mpamvu ituma bapanga coup d’etat zidashinga. wapanga gute coup d’etat ntabyitso ufite mungabo zigihugu? mwagiye mukora gisirimu nka ba Offices ba Zimbabwe na Soudani?