Sadio Mané yakuriye ingofero Kwizera Olivier

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Sadio Mané, yashimiye umunyezamu Kwizera Olivier nyuma yo kwitwara neza mu mukino w’Amavubi na Les Lions de la Téranga.

Igitego rukumbi cya Sadio Mané cyo ku munota wa nyuma w’umukino ni cyo cyafashije Sénégal gutsinda u Rwanda igitego 1-0 muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Abdoulaye Wade i Dakar.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda L, ashaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.

Umunyezamu Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino, dore ko mu gice cya kabiri cy’umukino yashoboye gukuramo byibura amashoti ane yashoboraga kuvamo ibitego.

Penaliti Mané yatsinze nyuma y’ikosa rya Mutsinzi Ange na yo Olivier yagerageje kuyikurikira gusa asanga umupira wihuta.

Nyuma y’umukino Mané usanzwe ukinira Liverpool yo mu Bwongereza yaganiriye na Olivier, amushimira amwongorera kubera uko yitwaye.

Senegal yahise iyobora itsinda n’amanora atandatu mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *