denyse.jpg

Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza yasimbuye ku butegetsi, umaze imyaka ibiri apfuye.

Tariki ya 8 Kamena 2020 ni bwo inkuru y’incamugongo yatashye mu Burundi ko Perezida wabo yapfiriye mu bitaro bya Karuzi azize indwara y’umutima.

Ni urupfu rwabaye nyuma y’aho tariki ya 20 Gicurasi 2022 Ndayishimiye yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho Nkurunziza bari mu ishyaka rimwe rya CNDD-FDD yari amushyigikiye nk’umusimbura we.

Byasabye ko hategurwa byihuse uko Ndayishimiye yatangira inshingano yo kuyobora igihugu, umuhango nyirizina uba tariki ya 18 Kamena 2022.

Perezida Ndayishimiye yashyizeho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Nkurunziza, awita ‘uwo gukunda igihugu’, kuko amufata nk’umuyobozi w’intwari waharaniye ineza y’igihugu.

Kuri uyu wa 8 Kamena 2022, ibiro bya Perezida Ndayishimiye byateguye umuhango wo kwibuka Nkurunziza ku nshuro ya kabiri kuva apfuye, aho yabanje gushyira indabo ku mva ye iherereye mu murwa mukuru wa politiki, i Gitega.

Nyuma yo gushyiraho izi ndabo, Perezida Ndayishimiye wahoze ari umusirikare w’ipeti rya Major General, hamwe n’abandi basirikare bamuzimushyikirije, bahise baterera Nkurunziza isaluti nk’ikimenyetso cy’uko bamuhaye icyubahiro.

Uyu muhango witabiriwe n’abo mu muryango, abayobozi batandukanye n’abaturage. Mu mwanya uri imbere, Perezida Ndayishimiye arawutangiza ku mugaragaro, ageze ku Barundi ijambo ry’umunsi.
denyse.jpg

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Nkurunziza yari umurokore.Birashoboka ko azazuka ku munsi wa nyuma agahembwa ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze ku bantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza.

  2. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Nkurunziza yari umurokore.Birashoboka ko azazuka ku munsi wa nyuma agahembwa ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze ku bantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza.

  3. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Ndashimiye cyane Evariste Ndayishimiye cyane nu mugabo uzi kwibuka
    Akicisha bugufi akerekana icyubahiro yahawe na Piter Nkurunziza
    Komeza ibutwari rwose bishoboka bacue
    Muriafrika yanze urugero rwiza cyane

  4. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Ndashimiye cyane Evariste Ndayishimiye cyane nu mugabo uzi kwibuka
    Akicisha bugufi akerekana icyubahiro yahawe na Piter Nkurunziza
    Komeza ibutwari rwose bishoboka bacue
    Muriafrika yanze urugero rwiza cyane

  5. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Ndashimiye cyane Evariste Ndayishimiye cyane nu mugabo uzi kwibuka
    Akicisha bugufi akerekana icyubahiro yahawe na Piter Nkurunziza
    Komeza ibutwari rwose bishoboka bacue
    Muriafrika yanze urugero rwiza cyane

  6. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Ndashimiye cyane Evariste Ndayishimiye cyane nu mugabo uzi kwibuka
    Akicisha bugufi akerekana icyubahiro yahawe na Piter Nkurunziza
    Komeza ibutwari rwose bishoboka bacue
    Muriafrika yanze urugero rwiza cyane

  7. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Namushimye cyane azi kwibuka uko yabanye na
    Piter Nkurunziza
    Abandi byarabananiye

  8. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Namushimye cyane azi kwibuka uko yabanye na
    Piter Nkurunziza
    Abandi byarabananiye

  9. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Ni intwari yacu uyo mugabo tuzama tumwibuka imyaka yose

  10. Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye
    Ni intwari yacu uyo mugabo tuzama tumwibuka imyaka yose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *