Musenyeri yifuza ko Perezida Kagame yazajya kwakira Papa i Goma

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa diyosezi gatolika ya Goma, Willy Ngumbi, yatangaje ko azishima cyane nabona Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame, najya kwakira Papa Francis uzahagirira uruzinduko mu kwezi gutaha.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kamena 2022, Musenyeri Ngumbi yavuze ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ibifitanye amakimbirane n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ashingiye ku mutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR, nta kibazo zifitanye cyerekeye uruzinduko rwa Papa Francis.

Ngo ikimenyimenyi ni uko mu bazajya kwakira Papa Francis ubwo azaba ageze i Goma tariki ya 4 Nyakanga 2022, harimo Abanyarwanda benshi barimo n’abayobozi.

Yagize ati: “Kuvuga ko u Rwanda rushaka kuburizamo uruzinduko rwa Papa, ndatekereza ko atari ko mbyumva. Nababwira ko nageze mu Rwanda, navuganye na ba Musenyeri bo mu Rwanda, navuganye na ba Padiri, navuganye n’abakirisitu, abantu benshi bashaka kuza. Yewe n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro bo mu Rwanda bazaza muri misa ya Papa. Nta bibazo dufitanye n’u Rwanda ku ruzinduko rwa Papa.”

Musenyeri Ngumbi yagaragaje ko yifuza ko Perezida w’u Rwanda na we yajya kwakira Papa Francis, kandi ngo bibaye yabyishimira cyane. Ati: “Nzishima cyane na Perezida Kagame naza kwakira Papa kubera ko Papa atazanwa n’icyiciro kimwe gusa cy’abantu. Ubutumwa bwa Papa ni ubw’amahoro n’ubuvandimwe. U Rwanda ni igihugu cy’igituranyi.”

Yakomeje ati: “Perezida w’u Rwanda nashaka kuza mu ruzinduko rwa Papa, nzishimira kumwakira. Gusa bireba ubuyobozi n’inzego.”

Leta y’u Rwanda n’iya RDC zimaze iminsi zidacana uwaka kubera ko zishinjanya gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR. Mu gihe buri ruhande rubitera utwatsi, hakomeje ibiganiro bica mu buhuza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Musenyeri yifuza ko Perezida Kagame yazajya kwakira Papa i Goma
    Mwiriwe neza ndumva ko bitashoboka ko président du Rwanda yajya muri congo kwakira papa kuko igoma simurwanda nta kuntu umukuru wigihugu yajya m gihugu kitarike ngo ajyiye kwakira umushisti atariwe yaje mu gihugu cye kumusura
    Nabishaka papa kuza mu Rwanda azakirwa rwose urwanda rurajyendwa

  2. Musenyeri yifuza ko Perezida Kagame yazajya kwakira Papa i Goma
    Mwiriwe neza ndumva ko bitashoboka ko président du Rwanda yajya muri congo kwakira papa kuko igoma simurwanda nta kuntu umukuru wigihugu yajya m gihugu kitarike ngo ajyiye kwakira umushisti atariwe yaje mu gihugu cye kumusura
    Nabishaka papa kuza mu Rwanda azakirwa rwose urwanda rurajyendwa

  3. Musenyeri yifuza ko Perezida Kagame yazajya kwakira Papa i Goma
    Mwiriwe neza ndumva ko bitashoboka ko président du Rwanda yajya muri congo kwakira papa kuko igoma simurwanda nta kuntu umukuru wigihugu yajya m gihugu kitarike ngo ajyiye kwakira umushisti atariwe yaje mu gihugu cye kumusura
    Nabishaka papa kuza mu Rwanda azakirwa rwose urwanda rurajyendwa

  4. Musenyeri yifuza ko Perezida Kagame yazajya kwakira Papa i Goma
    Mwiriwe neza ndumva ko bitashoboka ko président du Rwanda yajya muri congo kwakira papa kuko igoma simurwanda nta kuntu umukuru wigihugu yajya m gihugu kitarike ngo ajyiye kwakira umushisti atariwe yaje mu gihugu cye kumusura
    Nabishaka papa kuza mu Rwanda azakirwa rwose urwanda rurajyendwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *