Zambia ishobora kuba igihugu kizakurikiraho kuzajya cyakira abasaba ubuhunzi mu Bwongereza nyuma yo “kwerekana ko ishishikajwe” na gahunda bwagiranye na Guverinoma y’u Rwanda.
Iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika amakuru ava muri guverinoma n’urwego rushinzwe kurinda imipaka avuga ko “cyaba gishishikajwe” n’iyo gahunda yo kwakira abimukira birukanwa mu Bwongereza. Icyakora, ngo gitegereje kureba uburyo iyi gahunda izagenda mu Rwanda.
Umwe mu bazi ibyerekeye iyi gahunda yagize ati: “Hariho igihugu kimwe cyangwa bibiri, nka Zambia, bishishikaye cyane. Bazategereza barebe ibizabera mu Rwanda mbere yo gufata umwanzuro niba bifite akamaro … ”
Mu masezerano y’u Rwanda, Ubwongereza bwemeye kwishyura igihugu cy’Afurika y’iburasirazuba miliyoni 120 no gukandagira amafaranga 12,000 yo kohereza buri mwimukira mu ndege imwe.
Iyi nkuru dukesha The Telegraph ivuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yari mu biganiro n’ibindi bihugu bibiri, Albania na Ghana, kugira ngo bizatware abasaba ubuhungiro mu Bwongereza. Icyakora, ihishurwa ry’imishyikirano ryatumye byisubiraho, kubera gutinya ingaruka bishobora kugira kuri politiki.
The Telegraph ivuga ko yagerageje kuvugana na Ambasade ya Zambia mu byumweru bibiri bishize ariko kugeza ubu ngo yanze gusubiza ibyifuzo byayo.


