Nyuma y’iminsi itatu i Kinshasa, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Umwami n’Umwamikazi b’u Bubiligi kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Kamena 2022 mu gitondo berekeje i Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Haut-Katanga.
Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili saa 8h15, basuhuza itsinda ryari ribaherekeje ririmo Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Christophe Mboso, Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, Guverineri wa Kinshasa, Gentiny Ngobila, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’ingendo z’indege, Alphonse Shungu na Meya wa Komini ya N’sele.
Gahunda yabo nk’uko tubikesha urubuga politico.cd, iteganya ko nyuma y’Intara ya Haut-Katanga, bazajya muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu masaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo neza nk’uko byari byateganijwe muri gahunda, nibwo indege ya C-130 y’Umwami Philippe w’u Bubiligi yahagurutse ku kibuga cy’indege yerekeza i Lubumbashi.


