FARDC na yo yashinje RDF kurasa ibisasu muri Rutshuru bigahitana babiri

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, na cyo cyashinje icy’u Rwanda, RDF, kurasa ibisasu bibarirwa mu 10 mu duce rwa Biruma na Kabaya, gurupoma ka Kisigari muri teritwari ya Rutshuru. Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, yasobanuye ko ibisasu byarashwe mu ntera y’ibilometero 22 kuva […]

RDF yijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze cyemeza ko byaturutse mu gace ka Bunagana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC. Mu masaa tanu yo kuri uyu wa 10 Kamena 2022, Bwiza.com yamenye ko mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi harashwe ibisasu bibiri. RDF […]

Mike Tayson yahishuye uko byari bimeze ubwo Tupac yamusuraga muri gereza

Rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe, Mike Tayson, yahishuye uko byari bimeze muri gereza yari afungiwemo ubwo umuraperi nawe wari ukomeye Tupac Shukur yamusuraga muri gereza. Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu mugabo w’imyaka 55, yahishuye kuntu ubwo yari afunzwe mu gihe cy’imyaka 3 yamaze muri gereza bamwe mu bastar bagiye bajya ku musura, aho nayanavuze uko byari bimeze […]

Swahili Speaking-customer service Agent at Editec / GOAT Interactive

Company: Editec / GOAT Interactive Position: Swahili Speaking-customer service Agent Job Location: Kigali-Rwanda About Us: GOAT Interactive is a brand new and separate business in the Editec Group, and its objective is simple: to harness and supercharge the power of its brands to lead them to a podium position in all markets they operate in. […]

Vaccine factory construction in Rwanda set for this month

The German pharmaceutical firm BioNTech announced the start of the construction of an mRNA vaccine factory in Kigali to enable African nations to jump-start their own manufacturing network. The groundbreaking for construction of the mRNA vaccine factory is expected to take place in Kigali on June 23, according to a statement from the manufacturer. Initial […]

Rwamagana: Urubyiruko rwagaragaje imbogamizi zituma ubushomeri bwiyongera

img-20220610-wa0015.jpg

Kuri uyu wa 9 Kamena 2022, urubyiruko rusaga 300 rwitabiriye inteko rusange, rugaragaza imbogamizi zituma ubushomeri bwiyongera, runasaba ikigega cya BDF gukuraho inzitizi zibuza imishinga yabo guhabwa inguzanyo. Uru rubyiruko rwagaragaje ko birugora kubona inguzanyo zitangwa na BDF kubera kutagira ingwate. Ingabire Aline yabajije umukozi wa BDF icyo bateganya gukora kugira ngo imishinga y’urubyiruko ijye […]

Samuel Eto’o yatunguye rutahizamu wakiniye Rayon Sports amusaba ifoto

Umunya-CamĂ©roun Samuel Eto’o Fils, yatunguye rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wahoze akinira Rayon Sports amusaba ko bifitozanya. Aba bombi ejo ku wa Kane bari bahuriye i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba mu Rugamba) Caleb akinira yari yakiriye Les Lions Indomitables ya CamĂ©roun. Hari mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya […]

Byibuze abajandarume 10 ba Burkinafaso biciwe mu gitero kuri station ya jandarumori

Ku wa Kane nimugoroba, byibuze abajandarume icumi ba Burkinafaso biciwe mu gitero cyagabwe n’abakekwaho kuba abajihadiste kuri station ya jandarumori mu majyaruguru ya Burkina Faso, hafi y’umupaka wa Niger, nk’uko byatangajwe n’abashinze umutekano kuri uyu wa Gatanu. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, aragira ati: “Ejo (ku wa kane) nimugoroba, […]

Iyo avuze na Perezida ubwe araceceka agatega amatwi_umunyezamu wa Argentine kuri Messi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano Martinez, yatangaje mu gihe Lionel Messi yafashe ijambo biba ngombwa ko na Perezida wa Argentine aceceka agatega amatwi, bitewe n’uburyo Messi yubashywe. Uyu munyezamu usanzwe akinira Aston Villa yo mu Bwongereza, yabigarutseho akomoza ku mbwirirwaruhame Messi yatanze mu mwaka ushize mbere y’uko Argentine yegukanaga Copa America itsinze BrĂ©sil ku […]

Uruzinduko rwa Papa muri RDC na Sudani y’Epfo rwasubitswe

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe itangazamakuru i Vatican, Matteo Bruni, yatangaje ko Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko yasubitse ingendo yagombaga kugirira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo zari ziteganijwe mu ntangiriro za Nyakanga. Papa Fransisiko yahatiwe gushyira urugendo rwe, ku itariki itaramenyekana, ku mugabane wa Afurika, rwagombaga kumujyana muri Repubulika ya Demokarasi ya […]

Minisitiri Patel ari ku gitutu kubera umupolisi ukomoka muri Iran ushobora koherezwa mu Rwanda

Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, ari ku gitutu kubera uwari ofisiye muri Iran uri ku rutonde rw’abimukira bashobora koherezwa mu Rwanda. Umuryango Care4Calais watanze ikirego mu rukiko rukuru rw’u Bwongereza kigamije kuburizamo iyoherezwa ry’abimukira, usobanura ko ku ikubitiro guverinoma izohereza abari hafi y’100, muri bo harimo 14 bakomoka muri Iran. […]

Musanze: Hatewe ibindi bisasu, bikekwa ko na byo byaturutse muri RDC

img-20220610-wa0025.jpg

Mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze harashwe ibindi bisasu bibiri bya roketi bikekwa ko byaturutse muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Abahaye Bwiza.com amakuru, basobanura ko ibi bisasu byaguye ahantu habiri hatandukanye mu mudugudu wa Gasizi mu masaa tanu, byaba byaturutse mu gace ka Tshanzu gaherereye […]

M23 ivuga ko iyo iza kuba ifashwa n’u Rwanda yakabaye yarafashe RDC yose

Umutwe wa M23 wongeye kwamagana ibirego bya Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuwutera inkunga, uvuga ko iyo uza kuba ufashwa na rwo wakabaye waramaze gufata kiriya gihugu nk’uko AFDL yabigenje mu myaka 25 ishize. Ni nyuma y’ibirego Guverinoma ya Congo Kinshasa ndetse n’Igisirikare cy’iki gihugu bamaze iminsi bashyira ku Rwanda, barushinja gufasha M23 mu mirwano […]

Igikomangoma Charles na Camilla bazaba aba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza basuye u Rwanda, dore gahunda yabo

Igikomangoma Charles na Camilla bazaba aba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza basuye u Rwanda ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth bazaba bahurira mu nama i Kigali muri uku kwezi. Igikomangoma cya Wales cyashimye ko Commonwealth ishobora kugira icyo ihindura, avuga ko yize byinshi mu myaka yashize ‘bivuye ku bitekerezo, impungenge […]

Umwami Philippe w’u Bubiligi yerekeje i Lubumbashi nyuma y’iminsi 3 i Kinshasa

Nyuma y’iminsi itatu i Kinshasa, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Umwami n’Umwamikazi b’u Bubiligi kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Kamena 2022 mu gitondo berekeje i Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Haut-Katanga. Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili saa 8h15, basuhuza itsinda ryari ribaherekeje ririmo Perezida w’Inteko ishinga amategeko, […]

Huye: Akurikiranweho gukubita umugore we bikamuviramo urupfu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 37 ukekwaho gukubita umugore we, mu ijoro ryo ku wa 25/05/2022, mu mudugudu wa Gikomero, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye agapfa ku wa 31/05/2022. Mu ibazwa rye nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa avuga ko yatashye agasanga […]

Masisi: Igitero mu nkambi y’abavanwe mu byabo cyahitanye abantu 9

Muri rusange, abantu 9 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 9 Kamena 2022, mu nkambi y’abavanywe mu byabo i Rujagati mu gace ka Mweso muri Gurupoma ya Bashali-Mokoto, muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu kiganiro yagiranye kuri […]

Dr Bala byavugwaga ko yashimuswe n’u Rwanda yabonetse i Kinshasa

Dr Patrick Bala usanzwe ari mu Ihuriro rizwi nka Union SacrĂ©e rya Perezida Felix Tshisekedi, yashyikirijwe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’igihe hari abavuga ko yashimuswe n’u Rwanda. Ikinyamakuru Laprunellerdc.info cyo muri DRC, dukesha aya makuru, kivuga ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yashyikirije Congo uyu munyapolitiki Dr Patrick Bala kuri uyu […]

BioNTech iratangira kubaka uruganda rw’imiti n’inkingo mu Rwanda muri uku kwezi

Ubuyobozi bw’ikigo cyo mu Budage, BioNTech bwatangaje kuri uyu wa 9 Kamena ko butarangira kubakisha uruganda rutunganya imiti n’inkingo mu Rwanda tariki ya 23 Kamena 2022. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibisobanura, uyu muhango uzitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika, abahagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’abahagarariye […]

Ukraine iravuga ko abasirikare bayo byibura 200 bicwa buri munsi n’Abarusiya

Guverinoma ya Ukraine yatangaje byibura abasirikare b’iki gihugu bari hagati y’ijana na 200 bicwa n’Ingabo z’u Burusiya buri munsi, mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo. Ni amakuru yemejwe na Mykhaylo Podolyak, umwe mu bajyanama bakuru ba Perezida Volodymyr Zelensky mu kiganiro na BBC. Uyu yavuze ko nko mu gace ka Donbas kari muturi kuberamo imirwano ikomeye, […]

FDLR irashinjwa kwica iciye umutwe umunyamuryango wa LUCHA n’abantu bari kumwe

capture-21.jpg

Umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda urashinjwa kwica imwe mu mpirimbanyi zo mu muryango utegamiye kuri leta w’urubyiruko uharanira impinduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uzwi nka LUCHA. Ubinyujije ku rubuga rwawo rwa twitter, uyu muryango wavuze ko ubabajwe no gutangaza iyicwa ry’umunyamuryango wabo, Kambale Balengeka Claude, aciwe umutwe n’inyeshyamba za FDLR. Uyu muryango […]

CHOGM: Umwanya mwiza wo kuzamura ikibazo cya Dr Bajinya na bagenzi be?

bajpg3211f.jpg

Umudepite mu nteko y’Ubwongereza, Andrew John Bower Mitchell, yasabye Ubwongereza kuburanisha cyangwa bukohereza mu Rwanda abagabo batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside, bitaba ibyo iki kibazo kizaza ku meza ya CHOGM. Abo Mitchell avuga ni: Dr Vincent Bajinya (Vincent Brown), CĂ©lestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na CĂ©lestin Mutabaruka. Yagize ati ” Iki ni ikibazo […]

Kinshasa: Umwe mu basirikare barinda perezida yarashe umupolisi nawe aricwa

Umupolisi wo mu muhanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarashwe n’umwe mu basirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bakunze kwita “Mura”. Ibi byabereye kuri uyu wa Kane hafi ya Kaminuza y’Igihugu ishinzwe Uburezi (UPN) muri Kinshasa. Uwahohotewe, Erick Kabanga, yakoraga imirimo ashinzwe mu kugenzura ibinyabiziga, mu masaha yo kwihuta, ubwo uyu musirikare yamuhatiraga gufungura umuhanda […]

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiye gucyura impunzi zirenga 3000 zari mu nkambi

moz.jpg

Ingabo z’u Rwanda (abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique hamwe n’iz’iki gihugu zatangiye gucyura impunzi zahungiye ibikorwa by’iterabwoba mu nkambi ya Quitunda iri mu karere ka Palma. Ku ikubitiro, icyiciro cya mbere cy’impunzi 123 ni cyavanywe muri iyi nkambi, gisubizwa mu rugo mu gace ka Nanduadwa kari mu […]

Mu Bwongereza: Urukiko rurumva ikirego cy’abashaka kuburizamo iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda

Urukiko rukuru mu Bwongereza kuri uyu wa 10 Kamena 2022 rurumva ikirego cy’imiryango ibiri ishaka kuburizamo iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda riteganyijwe mu cyumweru gitaha. Nk’uko Sky ibisobanura, iyi miryango ni Detention Action na Care4Calais. Yemeza ko amasezerano guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022 atubahiriza uburenganzira bw’aba bimukira kuko ngo ashyira ubuzima bwabo […]