Ku wa Kane nimugoroba, byibuze abajandarume icumi ba Burkinafaso biciwe mu gitero cyagabwe n’abakekwaho kuba abajihadiste kuri station ya jandarumori mu majyaruguru ya Burkina Faso, hafi y’umupaka wa Niger, nk’uko byatangajwe n’abashinze umutekano kuri uyu wa Gatanu.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, aragira ati: “Ejo (ku wa kane) nimugoroba, station ya jandarumori ya Seytenga, mu ntara ya Séno, ni yo yibasiwe n’iterabwoba.”
Amakuru akomeza agira ati “imibare y’agateganyo y’iki gitero cy’urugomo kubw’ibyago ivuga ko abajandarume icumi bahaguye (bishwe), bane bakomeretse ndetse n’ibintu byangiritse “.
Abashinzwe umutekano bavuga ko batabaye bagasubiza inyuma icyo gitero ndetse bagakurikirana abakigizemo uruhare, ariko bongeraho ko hari abajandarume bari bataraboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ku wa kane, abajandarume bane baguye mu kindi gitero cyagabwe ku itsinda rya Groupe d’Action Rapide de Surveillance et d’Intervention (GARSI) i Barani, mu karere ka Boucle du Mouhoun, (mu majyaruguru y’uburengerazuba).
Kuri uwo munsi, umusirikare wa Burkinafaso n’umusivili baguye mu gitero cyagabwe ku kirombe cya zahabu cya Karma, hafi ya Ouahigouya (mu majyaruguru), n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.
Abakozi bakuru bavuga ko abajihadiste bagera kuri mirongo ine bishwe, intwaro n’ibikoresho by’ingenzi bigafatwa n’ingabo nyuma y’ibyo bitero.


